Kirehe: Uwagizwe inshike na Jenoside arashima Leta yamutuje heza
Imibereho

Kirehe: Uwagizwe inshike na Jenoside arashima Leta yamutuje heza

GATERA Alphonse

April 10, 2026

Madame Agnes w’imyaka 70, wagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamukuye mu bwigunge ikamutuza heza mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Madamu Agnes yagarutse ku mateka ashaririye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwaye umugabo n’abana barindwi bose babyaranye ndetse na se umubyara.

Yasigaye wenyine yumva Isi imuguyeho, asigara ahetse amaboko ku buryo yumvaga nta cyizere cy’ubuzima yari agifite. Ishusho y’umugabo we n’abana babyaranye by’umwihariko, ntiyigeze imuvamo agahora yibuka bya bihe byijimye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma ahora yikanga ubusa agira ngo na we hari uje kumutema.

Avuga ko icyizere cy’ubuzima cyatangiye kuza ubwo mu buryo bw’igitangaza yaje guhura n’abuzukuru be babyawe n’umwe mu bakobwa be wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo buzukuru, umuhungu n’umukobwa, ntiyari azi ko barokotse, ariko baza bongeye kumwibutsa ko atakiri wenyine.

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanafata mu mugongo abasigajwe iheruheru na yo na we arimo, kuko yubakiwe inzu ijyanye n’igihe yamukuye mu bwigunge n’abuzukuru be.

Ibi byatumye ihungabana n’ubwoba yahoranaga bishira, arera abuzukuru be ndetse ubu ngo bamaze gukura ndetse na bo bamaze gushinga ingo zabo. Uyu munsi ku myaka ye 70 akora ibikorwa byoroheje bimufasha kurushaho kwiteza imbere no guharanira kubaka ahazaza heza, aho yoroye ihene eshatu kuko ngo we kuri we adashobora kwiyoyororera inka.

Abamuhekuye yarababariye

Madame Agnes avuga ko nubwo bitari byoroshye ariko yababariye abamuhekuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akomeza avuga ko byamugoye ariko Imana ikaza kumufasha agakira indwara y’agahinda ko guceceka yahoranaga, aza gutangira kuganira n’abandi none uyu munsi ntakiri mu bwigunge.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahumurije abayirokotse ndetse anizeza ko itazongera kubaho ukundi ndetse ko u Rwanda rutazapfa bwa kabiri. Ati: “Ntawakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica mbere yo kurwica…”

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwnda ikomeje gukangurira buri wese kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye bibagarura mu mwijima bahuye na wo mu myaka 32 ishize.

Madame Agnes avuga ko korora amatungo magufi bimufasha kurushaho kwiyubaka
Iyi ni inzu yishimira ko yubakiwe na Leta ikamukura mu bwigunge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA