Kivumbi King mu nzira zijya muri 1:55 AM
Imyidagaduro

Kivumbi King mu nzira zijya muri 1:55 AM

MUTETERAZINA SHIFAH

November 7, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Kivumbi King yavuze ko ari mu biganiro biganisha ku kwinjira mu mikoranire n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM.

Yavuze ko amaze igihe mu mikoranire n’Umuyobozi ushinzwe muri 1:5AM, Kenny Mugarura n’Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y’umuziki, Coach Gaelle.

Kivumbi yavuze ko kuba bafite umubano n’aboyobozi barimo kugirana ibiganiro bishobora kuzatuma aba umwe mu bahanzi bakorana na 1:55 AM.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize byavuzwe mu itangazamakuru ko uyu muhanzi yaba arimo kwerekeza muri iyo kompanyi ifasha abahanzi batandukanye hashingiwe ku buryo akunze kugaragara ari kumwe n’abayobozi bayo kenshi.

Ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri radio zikorera mu Rwanda Kivumbi  yagize ati: “Ntabwo ndajya muri 1: 55 AM, ku mugaragaro ariko njyewe, Coach na Kenny dufite ubundi bucuruzi turimo gukorana, ndi mu bujyanama bwabo ku kigero runaka ariko ntabwo turabitangaza.”

Kivumbi yavuze ko ntabwo atewe n’uko hari abahinzi bagiye basezera 1:55 AM bavuga ko bagorwa no gukorerwa indirimbo ku gihe.

Ati : “ Oya ntabwoba nabuke si uko ngenda, ahubwo urebye ngiye gukora indirimbo nyinshi kurenza uko nazikoraga no mu buryo bwiza buruta uko twabikoraga.”

Kivumbi King  yitegura gukora igitaramo cyo kumurikira abakunzi b’ibihangano bye Alubum ye nshya yise Ganza, kizabera muri Kigali Universe tariki 28 Ukuboza 2024.

Ganza ni Alubum igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.

Kivumbi yagaragaraga ari kumwe na Coach Gaelle na Mugarura mu gitaramo cya The Silver gala benshi batangira kuvuga ko yinjiye muri 1:55AM

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA