Umuhanzi uri mu bazamukanye igikundiro mu Rwanda Kivumbi King, yongerewe mu bahanzi bazatarama mu gitaramo cy’umuhanzikazi ukomoka muri Jamaica Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shenseea afatanyije na Mavado, giteganyijwe kuba mu ntangiriro za Mutarama 2026.
Abahanzi Shensea na Mavado bari mu bahanzi bakomeye muri Jamaica bakomeje bakaba baherutse kwemeza ko bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, inkuru abatari bake mu myidagaduro mu Rwanda basamiye hejuru.
Abategura icyo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko bishimiye kumenyesha ababakurikira ko Kivumbi King ari mu bazataramana na Shenseea na Mavado.
Ni igitaramo Kivumbi azataramamo nyuma y’uko tariki 31 Ukuboza 2025, azaba yataramiye abazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu Kevin Kade amaze mu muziki cyahujwe na gahunda y’uruhererekane rw’ibitaramo by’Umujyi wa Kigali.
Shenseea waririmbye indirimbo yaciye ibintu yitwa “Hit & Run”, afatanyije na Masicka ndetse na Di Genius, ni umwe mu bahanzi bagezweho bikomeye mu muziki w’Isi. Yavutse tariki 1 Ukwakira 1996.
Mu zindi ndirimbo Shenseea yamenyekanyemo harimo Boss Up, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.
David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado we ni umwe mu bazamuwe na DJ Khaled binyuze muri ‘We the best music group’, yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yakoraga indirimbo ‘Give it all to me’ yahuriyemo na Nick Minaj, Father God, Not Perfect, Progress n’izindi.
Uretse Kivumbi ntawundi muhanzi nyarwanda uratangazwa ko azataramira abazitabira icyo gitaramo.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 03 Mutarama 2025, aho kizaba kigamije kurushaho kuryosha intangiriro z’umwaka ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

