KLC yahize gutangiza uruganda rutungaya impu
Ubukungu

KLC yahize gutangiza uruganda rutungaya impu

KAYITARE JEAN PAUL

June 3, 2024

Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda n’abagemura impu hanze (Kigali Leather Cluster, KLC) ryahigiye gutangiza uruganda rutunganya impu mu Rwanda. Ibi ngo bizatuma abashoramari bo hanze bitabira kugura impu zongerewe agaciro.

Ibi byagarutsweho na Kamayirese Jean d’Amour Umuyobozi wa KLC mu mpera z’icyumweru gishize, aho iri huriro ryishimiraga umwaka rimaze ritangiye ndetse rinashyiraho amategeko agomba kurigenga.

Hashize imyaka 20 buri wese ukora ibikomoka ku mpu n’abazijyana hanze, buri wese akoraga ku giti cye.

Kamayirese avuga nk’Ihuriro ahagarariye bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahwituye bityo hakajyaho KLC.

Nyuma y’umurongo watanzwe na Perezida Kagame, hagiyeho KLC ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, abakora ibikomoka ku mpu na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ati: “Ibi byatumye hashyirwaho ibiro n’abakozi, intego yacu, ubu ni ukubaka uruganda rutunganya impu mu Rwanda.

Icyo bidufasha twese ni ukugira intego imwe dushaka icyateza imbere icyiciro cy’abatunganya impu n’icyateza imbere uruhu rwacu.

Icyerekezo cyacu ni ukwihaza, tukambika abanyarwanda n’abaturarwanda.”

Kamayirese akomeza agira ati: “Mu minsi iri imbere uruganda ruzaba rwatangiye gukora ariko icyifuzo cyacu nuko KLC, nubwo nta bushobozi dufite, ari twe twakubaka uruganda.”

Mu kwezi kwa Kanama 2023, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangarije Televiziyo y’Igihugu ko hamwe n’abafatanyabikorwa, Guverinoma y’u Rwanda iri kurebera hamwe uko ibi bibazo biri mu gutunganya impu n’ibizikomokaho byabonerwa umuti.

Icyo gihe yatanze icyizere ko umwaka utaha (uyu wa 2024) hari imirimo imwe n’imwe igomba gutangira kugira ngo uruganda rutunganya impu rutangire gukora.

Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, ritangaza ko rifite impu nyinshi biturutse ku mabagiro abaga kinyamwuga, ari nayo mpamvu abanyamahanga baza gushakira impu mu Rwanda.

Ati: “Inka zacu zororerwa mu biraro, ntaho zihurira na bya bishahura, zirya neza […]. Havuyeho amabuye y’agaciro, uruhu ni rwo rukurikiraho.

“Uruhu rwacu tugomba kurubungabunga kugira ngo dukomeze turubyaze umusaruro noneho natwe ruduteze imbere nk’abakora ibikomoka ku mpu.”

Mu ntara zose babona ku munsi impu zigera ku 2,000 zikomoka ku nka, impu zigera ku 5,000 z’ihene.

Kamayirese yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mu gihe uruganda tutararwubaka turimo turisuganya nk’ihuriro, tuzi neza ko Leta ibirimo kugira ngo uruhu rwongere rugire agaciro, n’abashoramari bagaruke kugura impu mu Rwanda.”

Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abazijyana hanze, aborozi n’abajyana inka ku mabagiro.

Inteko rusange ya KLC yitabiriwe n’abakiri urubyiruko
Kamayirese Jean d’Amour (Mu ishati y’umukara) Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda n’abazigemura hanze
Imipira yo gukina ndetse n’inkweto bikorwa mu mpu zitunganywa na KLC

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA