Umuhanzikazi Butera Jean d’Arc uzwi nka Knowless yagaragaje ibanga ritumye amara imyaka 10 mu rushako, mu gihe yakoze ubukwe ategwa iminsi na bamwe mu nshuti ze we n’umugabo we zibabwira ko nibihangana bazamarana umwaka umwe.
Uyu muhanzi washyingiranywe na Ishimzwe Clement usanzwe ari n’umujyanama we mu bijyanye n’umuziki tariki 7 Kanama 2016, yagaragaje ko ubukwe bwabo bwabaye nk’intambara ndetse hari n’abantu bari nshuti zabo batandukanye na bo burundu kubera bwo.
Ubwo yari mu kiganiro na RBA Knowless yabajijwe icyatumye ageza imyaka 10 acy’ubatse urugo kandi rushikamye mu gihe yahabwaga umwaka umwe.
Yagize ati: “Ikintu kidufashije imyaka 10 ikaba ishize, ni uko ari inshuti yanjye magara, mu gukorana yabaye inshuti mu by’ukuri, twari tuziranye mbere kuko twize ku kigo kimwe ararangiza ajya kwiga agarutse turahura.”
Akomeza avuga ko bamaze kongera guhuza no kuganira yabonye ari we muntu yashakaga kuko yabonye hari ibyo bahuje.
Ati: “Yahise aba wa muntu nashakaga mbona dushobora kuba dufite icyerekezo kimwe, kuri njye Clement yagiye mu mwanya w’abantu benshi. Yabaye basaza banjye ntabonye, ahagarara mu mwanya w’umuryango ntagize.”
Asabwe kugira inama abantu bubaka ingo zigasenyuka hakiri kare kubera ubwamamare Knowless yavuze ko nta mutagatifu ubaho kandi ko nta kidasanzwe afite cyatuma ajya iyo nama ariko kandi hari kimwe cy’ingenzi nibura umuntu yashingiraho.
Ati: “Ntabwo turi intungane, kandi njye ubwanjye ndi kure y’ubutungane ariko icyo ntekereza ni uko habanza kubaho ubushuti bw’abagiye kubana, kuko mu rugo habamo indi sura yajyayo n’iwacu mu miryango dushwana n’abavandimwe bacu ninako bigenda.”
Hari ubwo usanga ukunda gushyira ibintu ku murongo mugenzi wawe atabikozwa iyo nta bushuti bukomeye mufitanye nabonye kubana bigorana, ariko iyo habayeho ubushuti, kumenyana, n’ibindi usanga n’iyo haje ikintu gikomeye kibazaho mwibuka ibihe mwagize n’umubano mufitanye bikabakomeza ikindi kwihangana no kubabarira.”
Butera yagarutse ku mpamvu yahisemo kwitwa Knowless agaragaza ko yaryiyise bitewe n’umuntu wigeze gukoresha iryo jambo amuca intege amubwira ko hari abakobwa b’aho yigaga biyumvagamo ubwiza bigatuma batiga bibaza ko bazabaho ubuzima bworoshye bityo ngo bakabita ba Knowless”.
Akomeza avuga ko yaje gukora indirimbo muri studio bakamubaza amazina yifuza ko bandikaho akavuga ko ‘Butera Knowless’ kuko yifuzaga ko igihe kizagera wa muntu akarihamagara yarabaye icyamamare.
Kugeza ubu Butera Knowless ni umubyeyi w’abakobwa batatu ndetse kaba amaze gukora Album eshanu n’indirimbo nshya yise ‘Ntacyo’ aheruka gushyira hanze.

