Knowless yahishuye ibyo akundira Israel Mbonyi
Imyidagaduro

Knowless yahishuye ibyo akundira Israel Mbonyi

MUTETERAZINA SHIFAH

April 17, 2025

Umuhanzi Butera Knowless yahishuye ko hari ibintu bitatu akundira Israel Mbonyi, bituma aba umwe mu bakunzi b’ibihangano bye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi, avuga ko Mbonyi afite ubuhanga butuma abantu bose bisanga mu bihangano bye.

Ubwo yabazwaga uko afata ibyamamare bitandukanye akagera kuri Israel Mbonyi, Knoweless ntiyazuyaje kugaragaza ko ari umukunzi w’ibihangano bye.

Yagize ati: “Israel Mbonyi, ni umukozi w’Imana uririmba indirimbo twese zidukora ku mutima, nibaza y’uko ubutumwa bwe butareba gusa abo basengana, ahubwo bukora ku mitima y’abantu bose aho bava bakagera.”

Uretse Israel Mbonyi, mu bindi byamamare Knowless yeretswe, harimo umugabo we Ishimwe Clement, avuga ko uretse kuba bafatanya mu kazi ka buri munsi amufata nk’inshuti magara.

Si Butera Knowless uvuze ibi kuri Israel Mbonyi, kuko usanga hari abantu batandukanye bagenda batangaza ko bakunda indirimbo z’uwo muhanzi hatitawe ku idini basengeramo.

Israel Mbonyi ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, kubera gukoresha indimi zitandukanye mu ndirimbo ze.

Israel Mbonyi ashyirwa mu bahanzi beza kubera ibihangano bye bikundwa na benshi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA