Indirimbo yahuriyeho n’ibihangange bya muzika birimo Diamond Platinumz, Khalil Harrison, na Chley, yagaragajwe nk’indirimbo iyoboye umuziki mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Diamond Platinumz yagaragarije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ibyishimo atewe n’uko iyo ndirimbo irino kubica bigacika mu hirya no hino muri Tanzania ndetse no ku Isi.
Uretse muri Tanzania iyo ndirimbo yagaragajwe na kompanyi y’Abongereza yitwa Shazam Entertainment, itangaza indirimbo zikunzwe n’ibihugu zakunzwemo cyane.
Urutonde rwakozwe na Shazam Enternatainment Trends, rwagaragaje ko Komasava yakunzwe cyane muri Ghana na Nigeria aho itangazo bashyize ahagaragara ryagiraga riti “Komasava, iyi ndirimbo irakunzwe kandi ifite umuvuduko udasanzwe muri Ghana na Nageria.”
Uretse ibi ariko, indirimbo Komasava imaze kurebwa (views) n’abarenga miliyoni mu minsi 11 gusa imaze, ibintu bigaragaza uko ikunzwe kandi irimo gushimisha abakunzi b’umuziki mu buryo budasanzwe.
Ibi bibaye mu gihe Diamond Platnumz yiteguye kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu bitaramo biteganyijwe kuzaba tariki ya 23-24 Gicurasi 2024, bizabera muri Capital One Arena i Washington.
Biteganyijwe ko ibyo bitaramo Diamond Platinumz azabihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo The Ben banateganya gukorana ndirimbo mu bihe bya vuba.
Iyo ndirimbo nshya ya Diamond na The Ben ikurikira iyitwa ‘Why’ bakoranye mu bihe byashize igakundwa n’abakunzi babo mu Rwanda, Tanzania no mu bindi bice bitandukanye ku Isi.
Aline
May 16, 2024 at 2:53 pmErega dayamondi ni icyamamare gikunzwe nabenshi hano murafurika ndetse no kwisi .
Fisi
May 17, 2024 at 10:52 amDAYAMONDI NI ICYAMAMARE ARIKO IRYO MWANGIRA NUKO AKUNDA INKUMI KURWEGO RUHAGDAYAMONDI NI ICYAMAMARE ARIKO IRYO MWANGIRA NUKO AKUNDA INKUMI KURWEGO RUHAGIJE .