Kongera ibitaramo bya gakondo mu byatuma  urubyiruko rumenya ikinyarwanda – Ruti Joël
Imyidagaduro

Kongera ibitaramo bya gakondo mu byatuma urubyiruko rumenya ikinyarwanda – Ruti Joël

KAYITARE JEAN PAUL

March 4, 2026

Umubyinnyi akaba n’Umuririmbyi Ruti Joël yagaragarije Abadepite ko kongera umubare w’ibitaramo bya gakondo biri mu byatuma urubyiruko rushishikarira kumenya ikinyarwanda n’umuco gakondo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, mu biganiro bijyanye no gusuzuma uko Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco ishyirwa mu bikorwa.

Ruti avuga ko muri iki gihe hari ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ibicaho kenshi akaba ari ibyo urubyiruko ruba rureba kandi ngo ni byo rukurikira.

Yagize ati: “Uko mbitekereza, abaterankunga na Guverinoma bose bakoze uko bishoboka kugira ngo ibyo bitaramo byerekana imbyino, indirimbo z’umuco wa kinyarwanda biba byinshi.”

Agaragaza ko inyungu yabyo ari uko urubyiruko rwabyitabira. Ati: “Igihora mu matwi y’umuntu, yagishaka atagishaka, ageraho akagerageza kukigana, uko ni ko mbibona.

Uko mbyumva, icyatumye urubyiruko rwibagirwa ururimi rw’ikinyarwanda, si ukurwibagirwa cyangwa se kurukerensa, ni ukubera ko baruvanga n’izindi ndimi z’amahanga, ibyo bigatuma hazamo kugoreka ikinyarwanda uko bifuza bitewe nuko bumva ko bigezweho.”

Ruti avuga ko nk’umuhanzi ukora umuziki w’ikinyarwanda, asanga abahanzi bakizamuka bataragera ahagaragara ngo abantu babamenye kandi ko ngo n’abifuza kuza aho abandi bari kandi bakora umuziki wa gakondo biri imbogamizi kuri bo.

Atekereza ko kugira ngo abantu bakunde ikinyarwanda, n’iyo njyana, n’izo mbyino, hakwiye gukorwa ibitaramo byinshi.

Ruti Joel ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zijyanye n’umuco nyarwanda zirimo; Igikobwa, Oulala, Igikobwa, Amariza, Ibihame, Rusaro, Cunda, Rasana, Rwagasabo, Rasana, Cyane, Gaju, Nyambo n’izindi nyinshi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA