Koperative Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025
Ubukungu

Koperative Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025

KAMALIZA AGNES

March 31, 2026

Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko yungutse miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 15 Frw mu 2024.

Ni mu gihe umutungo rusange w’iki kigo cy’imari cy’abarimu wazamutse ku kigero cya 22%, ukava kuri miliyari 239 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024, ukagera kuri miliyari 292 Frw mu 2025.

Izo mpinduka zagarutsweho ku wa 30 Werurwe 2026, mu nama ya 32 Isanzwe y’Inteko Rusange ya Koperative Umwalimu SACCO yahuje abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu Mirenge yose y’Igihugu.

Agaruka ku rwunguko bagize, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yagize ati: “Urwunguko rwacu utaravanamo umusoro rwavuye kuri miliyari 21 rugera kuri 23.5 iyo umaze gukuramo umusoro ubwo rwavuye kuri miliyari 15.5 rugera kuri 17.”

Umwalimu SACCO yagaragaje ko amafaranga yabikijwe yazamutse 9% avuye kuri miliyari 112 akagera kuri miliyari 122 Frw, naho ari mu nguzanyo akava kuri miliyari 201 Frw mu 2024, akagera kuri 219 Frw mu 2025.

Uwambaje ashimangira ko umutungo wayo mu buryo bw’amafaranga wazamutse ku kigero 229% aho wavuye miliyari 37 Frw ukagera kuri miliyari 67 bigizwemo uruhare n’amafaranga bahawe Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) bituma bongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo  kandi nazo ziri kwishyurwa neza.

Yagize ati: “Twagiye tugira ikibazo cy’amafaranga make ariko ubu twavuye kuri miliyari 37 tugera kuri miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda bigizwemo uruhare n’ayo twahawe na BRD agera kuri miliyari 30. Ibyo byatwongereye ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku banyamuryango bazisabaga.”

Uwambaje agaragaza ko nta mpungenge bafite mu buryo amafaranga y’inguzanyo yishyurwa kandi bizeye ko azakomeza kwishyurwa neza kuko bitazagira icyo bihungabanya.

Yakomeje agira ati: “Amafaranga y’ubwishyu aho aturuka ni ku mushahara wabo kandi uza uciye muri BNR ugahita ujya muri sisitemu yacu tukabanza gukuraho ubwishyu. N’ibijya mu bukererwe ni ba bandi baba bataye akazi cyangwa abo umushahara wagabanyutse kubera impinduka mu kazi ari na bwo buryo tubafasha kuzivugurura kugira ngo bahuze n’amafaranga bahembwa n’inguzanyo.”

Koperative Umwalimu SACCO ishimirwa ko yafashije abarimu mu Rwanda kuzamura imibereho yabo binyuze mu kubaha serivisi z’imari ziboroheye; mu buryo bwo kubona inguzanyo haba iy’inzu, imishinga iciriritse n’ibindi bibafasha kwiyubaka.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA