Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, itangaza ko ikomeje ibikorwa biyiganisha mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa.
Muri urwo rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaze mu murimo, Ambassadors irateganya gukora ibikorwa birimo isana mitima no kurengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa korali Ambassadors, Muvunyi Reuben, mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko mu kwezi kwa 3 bazasura Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera.
Korali Ambassadors of Christ izasura iki kigo nyuma y’aho mu minsi ishize yasuye abanyeshuri bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Muvunyi avuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, bazatanga ubutuma bwiza bugamije guhindura imyumvire n’imitima y’abari n’abategarugori bahagororerwa.
Akomeza agira ati: “Na none mu kwezi kwa Mata tuzifatanya n’abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubahumuriza.
Ikindi duteganya muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ni ugusura abagororwa bari Mageragere kugira ngo nabo tubagezeho ubutumwa buhindura imitima bityo bigatuma barushaho kwiyegurira Imana no kugira ibyiringiro bizima bakazataha bafite indagaciro za kinyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Korali Ambassadors, Muvunyi, avuga ko ibi bikorwa byose Korali irimo gukora mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa, izabirangiza ku tariki 23 Kanama 2026 ari na bwo izizihiza iyi sabukuru imaze ikora umurimo wo gusana imitima binyuze mu ndirimbo z’Imana.
Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abaririmbyi batanu ariko kugeza ubu ibarizwamo abaririmbyi hafi 200.
Yamenyekanye mu ndirimbo z’isanamitima n’izuje ubutumwa buganisha abantu ku mwami Yesu, zirimo nka: Imirindi y’Uwiteka, Iwacu heza, Solange, Hoziana, Niwe Yesu, Wasi We n’izindi.



Amafoto: Olivier Tuyisenge