Korali Ambassadors yifuza ko abari Iwawa bavamo abantu bazima
Imibereho

Korali Ambassadors yifuza ko abari Iwawa bavamo abantu bazima

KAYITARE JEAN PAUL

February 22, 2026

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Ambassadors, ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, bifuza kubona abanyeshuri bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa bahinduka bakaba abantu bazima bakareka burundi ibyo bahozemo kuko byabaganishaga ku rupfu.

Babigarutseho ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2026, ubwo iyi Korali yari mu giterane ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

Ni igiterane cyateguwe na Korali Ambassadors gihurirana n’ubukangurambaga bugamije kuvana mu muhanda abana 7,800 mu gihe cy’imyaka 5, binyuze mu mushinga Seruka ushyirwa mu bikorwa na SOS Children’s Villages Rwanda.

Igitaramo cyateguwe na Korali Ambassadors nka kimwe mu bikorwa Korali yateguye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa n’isanamitima ry’abantu bose baba abatuye mu Rwanda cyangwa no mu bindi bihugu.

Sarah Sanyu avuga ko abanyeshuri b’Iwawa bakeneye kumva ubutumwa buva mu ndirimbo za Ambassadors bityo bakaba barasanze na bo bakeneye guhumurizwa cyangwa guhabwa ibyiringiro kubera ko ejo heza na bo ku buzima bwabo hahari.

Agaragaza ko icyatumye bajya muri ibyo bintu bitari byiza, bishoboka ko wabaha ubutumwa bwatuma bava no muri ibyo bibi bari barimo bakaba abantu bazima kuko u Rwanda rukeneye abantu bafite icyerekezo kandi bakagendera mu murongo umwe.

Agira ati: “Tubaretse bakaguma hano, bakaguma mu bwigunge, hari ubutumwa baba batabona. Yego hari ubwa Leta babona buba bubateganyirijwe ariko hari n’ubutumwa bw’iyobokamana barabukeneye.

Ni muri urwo rwego tugomba kubasanga, bakamenya ko nubwo bari muri ibyo bintu, byashoboka ko babivamo kubera Imana.”

Twifuza ko bavamo abantu bazima, si uko tutavuga ko ari bazima ariko twifuza ko baba beza aho bari kuko sintekereza ko ubuzima babayemo babwishimiye, harimo ababyeyi bakeneye kwita ku miryango yabo, harimo urubyiruko rukeneye kugira ejo hazaza heza kuko ubuzima bahozemo bwabaganishaga ahabi.”

Nzabanita Patrick ukomoka mu Karere ka Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yafashijwe n’ubutumwa bwa Korali Ambassadors, ari nabwo bwatumye afata icyemezo cyo gukurikira Yesu.

Ati: “Guhera iyi saha ndumva ibintu byose byari byarambase ngomba kubireka kandi nkabivamo. Nari narabaswe n’ibiyobyabwenge ariko ngomba gufata ingamba nshya nkahinduka muri njyewe kandi niyemeje kuzakomeza gusengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.”

Ibi abihuriraho na Murungi Frank ukomoka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, uvuga ko yahisemo kwakira Yesu kugira ngo ibyo yari yarabaswe na byo atandukane na byo burundu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Igorora, Mufulukye Fred, avuga ko biba byiza iyo aba banyeshuri begerewe n’ababagira inama mu buryo bw’imitekerereze ariko ngo haramutse hagize ugira inama aba banyeshuri mu bijyanye n’imyemerere na byo byaba byiza kurushaho.

Agira ati: “Icyo twifuza ni ukugira icyo babafasha kugira ngo umuntu arusheho kwitekerezaho no kwifatira icyemezo. Dukeneye abantu bakwiye kubafasha no kubakurikirana aho bari, iyo rero basubiyeyo amadini akaba yanadufasha akabakurikirana biba ari byiza cyane.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Igorora (NRS) gisaba Itorero ry’Abadivantisiti kuzakomeza gukurikirana abanyeshuri bemeye kwihana mu nsengero zabo.

Mufulukye agira ati: “Ni ibyo tuba twifuza, bakomeze kubakurikirana aho bari twumva ko byabafasha mu guhinduka.”

Abanyeshuri bagera ku 195 ni bo bafashe umwanzuro wo guhinduka bakakira Yesu, kandi biyemeza kutazasubira mu bituma babangamira ituze rya rubanda.

Abaririmbyi ba Korali Ambassadors bifuza ko abanyeshuri bo mu Kigo cya Iwawa bahinduka bakaba bazima
Abanyeshuri 195 barambitsweho ibiganza nyuma yo gufata icyemezo cyo gukurikira Yesu
Abanyeshuri bashyikirijwe impano ya Bibiliya
Mufulukye Fred, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Igororamuco
Umushinga Seruka watanze ibikoresho bya Siporo ku makipe abiri y’abanyeshuri bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
Bosco Kalenzi, Umuyobozi w’umushinga Seruka ugamije kuvana abana mu muhanda
Abanyeshuri bagera ku 195 bafashe icyemezo cyo guhinduka, bagakurikira Yesu
Abanyeshuri bishimiye indirimbo za Korali Ambassadors
Ubwo abaririmbyi ba Korali Ambassadors bageraga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
Abaririmbyi bagizwe n’abanyeshuri basengera mu badivantisite b’umunsi wa Karindwi mu Kigo cya Iwawa
Dr. Jean Damascène Nshimiyimana, Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa
Umuyobozi Mukuru wa NRS Mufulukye Fred (iburyo) na Chairman wa Korali Ambassadors Muvunyi Reuben
Ubu bwato ni bwo bwazanye Korali Ambassadors ku Kirwa cya Iwawa

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA