Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40
Imyidagaduro

Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40

KAMALIZA AGNES

November 15, 2026

Korali Kinyinya yo mu Itorero rya ADEPR igiye kurangiza umwaka yishimana n’abakunzi bayo ndetse ibinjiza mu mwaka mushya wa 2027,  yizihiza imyaka 40 imaze ishinzwe, binyuze mu gitaramo igiye gukora kizamara iminsi ibiri cyiswe “Aho Hera Live Concert,” kizaba ku wa  12 no ku wa  13 Ukuboza 2026, kikazabera muri Dove Hotel ku Gisozi.

Icyo gitaramo  kitazishyuza abazacyitabira, kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye bizakorwa ku munsi wa mbere, mu gihe igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 kizaba ku munsi wa kabiri ubwo hazaba hanafatwa amashusho ya zimwe mu ndirimbo z’iyo korali zakozwe mu bihe bitandukanye.

Perezida wa Korali Kinyinya, Nyilimpeta Jean Paul, yavuze ko iyi sabukuru ari umwanya wo kuzirikana inshingano nyamukuru za Korali no kongera gushimangira umuhamagaro wayo wo gukoresha indirimbo zihimbaza Imana, mu kwamamaza ubutumwa bwiza no guhindura imibereho y’abantu mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati: “Inshingano zacu nka Korali iririmba indirimbo zihimbaza Imana zirenga kuririmba gusa, ahubwo duhamagarirwa gukoresha impano y’umuziki mu gukwirakwiza ljambo ry’lmana, gukomeza ukwizera kw’abantu no kubayobora mu kurushaho kugirana na Yesu Kristo.”

Yongeyeho ko  mu gihe bizihiza  imyaka 40,  azaba ari n’umwanya mwiza wo guha agaciro no gushimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwayo.

Iyi korali ihamya ko izina ‘Aho Hera Live Concert’, byakomojwe ku izina ry’indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Aho Hera” aho yagiye iririmbwa ndetse ikanasubirwamo n’abandi baririmbyi n’amatsinda atandukanye hirya no hino ku Isi.

Korali Kinyinya, yashinzwe mu mwaka wa 1986, ikaba yaratangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kinyinya  ari na ryo ikibarizwamo kugeza ubu; yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo; Turaca Ingando, Nzasenga Imana, Data Wera, Twatangiye Urugendo n’izindi.

Korali Kinyinya igiye kwizihiza imyaka 40 mu gitaramo cyiswe ‘Aho hera Live Concert’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA