Korali Maranatha Family ikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ubunini’ ivuga ku mbaraga z’ukwizera mu bihe bikomeye.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, cyane cyane abahura n’ibibazo bikomeye kandi bakabihisha ahubwo bagahitamo kugaragaza ko bishimye.
Indirimbo ‘Ubunini‘ yibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y’ibibazo byose ashobora guhura na byo.
Mu busobanuro bw’iyi ndirimbo, Perezida wa Korali, Selemani Munyazikwiye, yavuze ko banditse iyi ndirimbo bashingiye ku gitekerezo cy’uko kwizera guhindura uko umuntu abona ubuzima, aho guhanga amaso ku buremere bw’ibibazo, umuntu agahitamo kureba ku mbaraga z’Imana.
Iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry’Umwungeri mwiza aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga ndetse ubuzima bwe bukuzura ibyishimo.
Indirimbo ‘Ubunini’ si nshya mu buryo bw’ihimbwa, kuko yanditswe mu myaka ishize na Clement Ishimwe, wari uri no mu bahimbyi b’iyi Korali icyo gihe. Nubwo bayigerageje mu buryo butandukanye, bavuga ko batigeze banyurwa n’uko yakorwaga, bituma hari n’ibihe bahisemo kudashyira hanze ibyo babaga bakozeho. Kugeza ubu ni bwo bayihaye isura nshya bumva ijyanye n’ubutumwa bwifuzwaga gutangwa.
Mu gutunganya iyi ndirimbo, Bolingo Paccy ni we wakoze amajwi, anagira uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego iriho ubu. Hari kandi Mickal Uwihirwe bayiririmbanye, bose bakaba bashimiwe uruhare bagize kugira ngo iyi ndirimbo ibe igihangano gifite ireme. Amashusho yayo yakozwe na Vista, bayishyiramo ubuhanga bujyanye n’ubutumwa bwayo.
Korali Maranatha Family igaragaza ko umwaka wa 2025 wababereye mwiza cyane, kuko wabahaye uburambe mu murimo, bagahura n’abantu batandukanye babafashije gukomeza gutera imbere.
Ni umwaka kandi baririmbyemo henshi, banasohora indirimbo zitandukanye. Nubwo hari ibyishimo byinshi bawubonyeho, ntibabura no kwibuka ibihe bikomeye birimo kubura umwe mu baririmbyi babo, ndetse n’ibyishimo byo kwakira ubuzima bushya mu miryango yabo.
Mu migambi ya 2026, iyi Korali ivuga ko ifite intego yo gusakaza ibikorwa byayo ku rwego rwo hejuru, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi, binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.
Basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, bagira uruhare mu gusangiza abandi ubutumwa bwiza. Bashimangira ko abafana babo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi, kuko ari bo batuma ibyo bakora bigera kure.
Korali Maranatha Family ni itsinda ry’abaramyi rifite intego yo kwamamaza ubwiza bw’Imana aho rishoboye hose, kugira ngo abantu babashe kubaho mu munezero no mu mahoro aturuka ku kwizera.
Bamaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nzajya nkusingiza Yesu”, “Tuma umuntu aseka”, “Nyigisha” bakoranye na Butera Knowless, ndetse na “Narahindutse” bakoranye na Nel Ngabo n’izindi nyinshi zakunzwe.



IRYAYO Delphine (Umuririmbyi/Singer)

