Intumwa idasanzwe y’Igihugu cya Repubulika ya Korea, Ju-young Lee wifatanyije n’Abanyarwdnda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge,kubabarirana n’iterambere mu bukungu.
Ibyo byose yahamije ko bishingiye ku miyoborere myiza y’icyitegererezo ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Lee yavuze ko Korea ifite amateka yenda gusa n’ay’u Rwanda rwanyuzemo, aho intambara yo muri Koreya yaguyemo Abanyakoreya miliyoni 2.4, isiga igihugu mu matongo.
Yavuze ko igihugu cyavuye mu matongo yatejwe n’intambara yo (1950-1953) kugera ku iterambere ry’inganda ziteye imbere na demokarasi.
Ati: “N’ubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye na rwo rwashoboye kwiyubaka kuva mu 1994 Jenoside imaze guhagarikwa.
Lee yavuze kandi ko yize byinshi nyuma yo gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa maze avuga ko Kwibuka 30, byari bikenewe kugira ngo abantu bigire ku mateka y’ibyabaye.
Yagize ati: “Kwibuka 30 ni igikorwa gikomeye gituma Abanyarwanda n’Isi bazirikana. Ni ibintu bibukamo imbaraga zo kubaka igihugu bakakigeza ku iterambere, hatangirwa ubutumwa bw’amahoro, kubaha ubuzima, no kugira indangagaciro z’ikoremwamuntu. Ni igikorwa cyo kwibuka cyateguwe neza.”
Iyo ntumwa ya Koreya yavuze ko ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ubutumwa bw’ingenzi ku muryango mpuzamahanga.
Ati: “Ubuhamya bw’abacitse ku icumu bukora ku mitima, ariko ni byiza kubona u Rwanda rutsinda amakuba rwanyuzemo. Ndatekereza ko izo ari imbaraga zatumye bikura muri aya mateka mabi, by’umwihariko ubutumwa bwatanzwe na Perezida yahaye umuryango mpuzamahanga, bugamije kwimakaza amahoro ku Isi. Ni intangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, bukora ku baturage b’u Rwanda ndetse n’Afurika.”
Lee yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura, kubuza abantu uburenganzira bwabo bigomba kurwanywa n’imbaraga zihagije.
Yashimangiye ko abakoze Jenoside bakidegembya hino no hino ku Isi bagomba gutabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bakoze.
Yageze ati: “Nizera ko iyo ari yo ntego nyamukuru y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umugambi wabo wo gukurikirana abantu bose bakoze Jenoside, babinyujije muri ICC [Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha] na IRMCT [International Residual Mechanism for Tribunal Tribunal]…. bazashyikirizwa ubutabera bagahanwa.”
Yashimye imbaragaza zashyizwemo na Leta y’u Rwanda mu kongera kubaka igihugu kikaba kigeze iterambere.
Yatanze ubutumwa yahawe na Perezida wa Korea agira ati: “Perezida wa Repubulika ya Korea yifatanyije n’u Rwanda kandi abashimira ko bimitse ubumwe ndetse anashima imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’abandi bose bagize uruhare muri iryo terambere.”
Yongeyeho ati: “Mperuka gusura u Rwanda muri 2017, ubwo nari nitabiriye inama ya Transform Africa Summit, byari ibintu byiza guhura na Perezida Kagame wubatse igihugu kikaba igicumbi cyo guhanga udushya binyuze mu Ikoranabuhanga.
Hashize imyaka irindwi kuva ngiriye uruzinduko aha, ariko u Rwanda rukomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko muri iyi myaka 30 ishize y’imiyoborere ntagereranywa ya Perezida Paul Kagame, yo kwihutisha iterambere ndetse no kugira ubukungu butajegajega bw’igihugu gifatwa nk’umutima w’Afurika.”