Koreya: Perezida Kim yirukanye abayobozi abandi abita abadashoboye
Mu Mahanga

Koreya: Perezida Kim yirukanye abayobozi abandi abita abadashoboye

KAMALIZA AGNES

January 20, 2026

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yirukanye umuyobozi mukuru wari ushinzwe politiki y’ubukungu, ananengera mu ruhame bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye, avuga ko badashoboye.

Perezida Kim yavuze ko abo bayobozi batinza imishinga ya Leta mu gihe bari mu myiteguro ikomeye y’inama ya cyenda y’ishyaka riri ku butegetsi rya Workers’ Party of Koreya.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru birimo; KCNA byatangaje ko Kim yirukanye Yang Sung-ho ubwo bari mu muhango wo gutangiza icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kuvugurura no guteza imbere uruganda rwa Ryongsong Machine Complex.

KCNA yatangaje ko Perezida Kim yavuze ko uwo muyobozi yahawe inshingano adashoboye zirenze ubushobozi bwe ariko amakosa akomeye yabaye mu buryo bahitamo abayobozi.

Nubwo bidakunze kubaho ko icyo gihugu kinenga abayobozi mu ruhame, ariko Kim  yavuze ko bitwaye nabi cyane kandi badindije umushinga wo kuvugurura icyiciro cya mbere cy’uruganda rwa Ryongsong Machine Complex.

Yanenze n’abagize ishyaka, avuga ko bamaze igihe kinini baremeye gutsindwa no kutita ku nshingano bakigira ntibindeba.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize ikinyamakuru Yonhap cyatangaje ko Perezida Kim yasimbuje abari bafite inshingano zo kumurinda kubera impungenge z’umugambi wo kumwica.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA