Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu mu nyanja ihana imbibi na Koreya y’Epfo
Mu Mahanga

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu mu nyanja ihana imbibi na Koreya y’Epfo

KAMALIZA AGNES

January 4, 2026

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi zo mu bwoko bwa  balisitiki  mu nyanja  y’u Burasirazuba buhaniraho imbibi na  Koreya y’Epfo n’u Buyapani mu gihe  Perezida Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Bushinwa.

Aljazeera yatangaje ko ibikorwa bya Koreya ya Ruguru bigamije gutanga ubutumwa bwa politiki no kuburira amahanga, cyane cyane Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Buyapani, ko ishobora kwirwanaho bibaye ngombwa.

Ingabo za Koreya y’Epfo zatangaje ko izo misile zarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, kandi hamwe na Amerika hari gusesengurwa byimitse iby’izo misile.

Mu itangazo Ingabo za Amerika zishinzwe Aziya na Pasifika zatangaje ko iraswa ry’izo misile ritabangamiye abasirikare ba Amerika cyangwa abafatanyabikorwa bayo.

Minisitiri w’Ingabo z’u Buyapani, Shinjiro Koizumi, yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa bya Koreya ya Ruguru bihungabanya amahoro n’umutekano kandi bidakwiye kwihanganirwa.

Koreya ya Ruguru ikaba yaraherukaga kugerageza misile mu kwezi k’Ugushingo 2025.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, byatangaje ko ku wa 03 Mutarama, ubwo Perezida Kim Jong Un yasuraga uruganda rukora intwaro  yasabye igisirikare gukuba kabiri ubushobozi bwo gukora intwaro.

Ni  mu gihe mu byumweru byashinze na bwo Perezida Kim yasuye inganda nyinshi zikora intwaro ndetse n’ubwato bw’intambara bukoresha ingufu za nikeleyeri, anagenzura igeragezwa rya misile mu rwego rwo kwitegura inama ya cyenda y’Ishyaka Workers’ izaba mu mpera z’uyu mwaka, izagena intego z’ingenzi za politiki.

Hari bamwe mu basesenguzi babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza,  Reuters, ko iraswa ry’izo misile bwari ubutumwa bugenewe u Bushinwa bwo kububurira kwirinda gukomeza umubano wa hafi na Koreya y’Epfo.

Bavuze ko  Koreya ya Ruguru yashakaga kugaragaza ubutumwa bw’imbaraga, igaragaza ko itandukanye na Venezuela, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe Perezida w’icyo gihugu Nicolas Maduro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, televiziyo ya Leta y’u Bushinwa CCTV yatangaje ko Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yageze i Beijing mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Lee akaba yaherekejwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi barenga 200 bo muri Koreya y’Epfo aho biteganyijwe ko bazaganira n’u Bushinwa ku ishoramari, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA