Koreya ya Ruguru yagaragaje ko yishimiye ishyirwaho ry’Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei nyuma y’urupfu rwa se Ali Khamenei Ayotallah, wahoze kuri uwo mwanya, ivuga ko bubaha uburenganzira n’icyemezo cy’abaturage ba Iran cyo kwihitiramo umuyobozi wabo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru, Choe Son-hui kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, yashimye ishyirwaho ry’uwo muyobozi ndetse yamagana byimazeyo ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran.
Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA cyatangaje ko uwo muvugizi yavuze ko igitero Iran yagabweho cyitemewe n’amategeko kandi byangiza amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei ni umuhungu wa nyakwigendera Ayatollah Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran wiciwe mu gitero cya Amerika na Isiraheli cyagabwe tariki ya 28 Gashyantare ubwo intambara yatangiraga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yagize ati: ”Turamagana byimazeyo igitero cya Amerika na Isiraheli kuko kitemewe n’amategeko bikaba bigamije gusenya umusingi w’amahoro n’umutekano mu karere ndetse bikongera umwuka mubi n’ihungabana ku rwego mpuzamahanga.
Yakomeje anenga ibyo bitero avuga ko byangiza imiyoborere ya politiki n’ubusugire bw’igihugu, avuga ko bidakwiye kwemerwa bigomba kwamaganwa no kwangwa n’Isi yose.
Kwamagana iyo ntambara si bishya kuri Koreya ya Ruguru kuko hashize iminsi 12 yamaganye ibyo yise imyitwarire imeze nk’iy’agatsiko k’abagizi ba nabi mu Burasirazuba bwo Hagati.