Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yavuze ko ingabo ze zishobora kwangiza burundu Koreya y’Epfo kandi nta biganiro yiteze kugirana n’icyo gihugu, ariko avuga ko kugira ngo aganire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ari inshuti y’icyo gihugu ikaba n’umwanzi we byayisaba kureka politiki y’ivangura kuri icyo gihugu.
Kim yashimangiye ko Koreya y’Epfo ari umwanzi wayo ukomeye ku wa 25 Gashyantare 2026, ubwo yari mu nama ikomeye y’ishyaka riri ku butegetsi, Workers’ Party of Korea, avuga ko umubano na Amerika usaba ko bazemera gahunda y’icyo gihugu gutunga intwaro kirimbuzi.
Perezida Kim yagize ati:” Washington yubashye igihugu cyacu nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ikareka amakimbirane politiki y’urwango nta mpamvu yo kutabana amahoro.”
Kuri uyu wa Kane Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, (KCNA) cyatangaje ko Kim yavuze ko hagomba gutegurwa no gutezwa imbere ibikoresho bishya byifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi kugira ngo ingabo ze zitegure bihagije.
Yashimangiye ko hagomba kumurikwa misile ya rutura yambukiranya imipaka inyuze mu mazi ikarasa muri Koreya y’Epfo, kandi ko kugira ububiko bw’intwaro kirimbuzi byatumye abanzi babubaha.
Yagize ati: “Uko duhagaze nk’igihugu gifite intwaro kirimbuzi bifite uruhare mu kubuza abanzi kudutera no kubungabunga ituze muri aka karere.”
Yongeyeho ko izo ntwaro ari nk’ubwishingizi bw’umutekano n’inyungu za Koreya ya Ruguru.
Imyitwarire ya Kim Jong Un ikomeje gutera impungenge Koreya y’Epfo aho icyo gihugu gihora cyikanga ko intambara ishobora kurota, kubera gahunda y’icyo gihugu y’intwaro za kirimbuzi.