Koreya y’Epfo: Bane bapfuye abarenga 1000 barimurwa kubera imvura idasanzwe
Mu Mahanga

Koreya y’Epfo: Bane bapfuye abarenga 1000 barimurwa kubera imvura idasanzwe

KAMALIZA AGNES

July 18, 2025

Abantu bane ni bo bamaze kubarurwa ko bapfuye mu gihe abarenga 1300 bakuwe mu byabo kubera imvura idasanzwe yibasiye ibice bitandukanye bya Koreya y’Epfo by’umwihariko mu Mujyi wa  Seosan.

Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi zatangaje ko imvura yatangiye ku wa 17 Nyakanga yatumye hari n’abandi bakomereka kandi izakomeza kugwa bitewe n’ihindagurika ry’ibihe.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inzu n’imodoka n’ibikoresho byarengewe n’umwuzure.

BBC yatangaje ko ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda kwegera inkombe z’imigezi, munsi y’imisozi ihanamye n’ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA