Koreya y’Epfo yaburiye iya Ruguru kubera misile  yazindutse irasa
Mu Mahanga

Koreya y’Epfo yaburiye iya Ruguru kubera misile  yazindutse irasa

KAMALIZA AGNES

November 4, 2026

Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Ugushyingo 2026, zerekeza mu nyanja iherereye ku nkombe zayo zo mu Burasirazuba, iyiteguza ko biteguye guhangana n’igikorwa cyose cy’ubushotoranyi.

Iyi Minisiteri yavuze ko ari inshuro ya kane mu kwezi Koreya ya Ruguru irashe izo misile, igaragaza ko ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gusesengura mu buryo burambuye iby’iraswa ry’izo misile, kandi biteguye guhangana n’igikorwa icyo ari cyo cyose cya Koreya ya Ruguru  kigamije ubushotoranyi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Koreya ya Ruguru imaze gukora kenshi igerageza ry’intwaro zitandukanye, zirimo kurasa misile zigera mu ntera ya  kilometero 900, n’izindi misile z’ikoranabuhanga zihuta kurusha ijwi (hypersonic missiles).

Itangazo rya Koreya y’Epfo rije nyuma y’amasaha make Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida wa  Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, atangaje ko Igihugu cye kitazagirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe icyo gihugu kitarahagarika ibyo yise politiki y’urwango.

Iraswa ry’izo misile rikurikiye amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Koreya ya Ruguru avuga ko Kim Jong Un yasuye uruganda rukora amato y’intambara, kandi muri urwo ruzinduko yashimangiye ko Igihugu cye gikeneye kugira ingabo zirwanira mu mazi zikomeye kandi zifite ubushobozi bwo kukirinda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA