Koreya y’Epfo yarashe amasasu yo kuburira Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Koreya y’Epfo yarashe amasasu yo kuburira Koreya ya Ruguru

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 24, 2022

Ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko nyuma y’uko ubwato bwa Koreya ya Ruguru bwambutse umupaka w’amazi hagati ya Koreya zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Koreya y’Epfo yarashe amasasu yo kuburira.

Nk’uko BFMTV ibitangaza, ubwato bw’abacuruzi bo muri Koreya ya Ruguru bwambutse umupaka w’amajyaruguru ahagana mu ma saa cyenda n’iminota 45 mu rukerera mbere yo gusubira mu majyaruguru.

Nk’uko ingabo za Koreya ya Ruguru zibitangaza, ubwato bwa gisirikare bwa Koreya y’Epfo bwaba bwararenze imipaka, nyuma y’iminota mike bwambuka umupaka nko hagati ya kilometero 2,5 na 5. Amasasu icumi yo kuburira yarashwe na Pyongyang mu buryo bwo gusubiza icyo gikorwa cya Seoul.

Umuvugizi w’Ingabo za Koreya ya Ruguru yagize ati: “Twongeye gutanga umuburo ukaze ku banzi bari inyuma y’ubushotoranyi bwo mu nyanja buza hiyongereyeho umuriro w’imbunda no gutangaza ubutumwa bwambukiranya imipaka binyuze mu ndangururamajwi.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA