Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’Abashohoka mu Rwanda bwatangaje ko bwatoraguye amafaranga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ariko hatazwi nyirayo.
Mu itangazo ubwo buyobozi bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024, bwagize buti: “Hari amafaranga yatowe ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda, tariki ya 2 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba atazwi”.
Ubwo buyobozi bwasabye ko uwataye ayo mafaranga yabwegera akayasubizwa.
Lg
August 9, 2024 at 8:59 amKuangisha umuntu wataye amafaranga biba ahantu hangahe muli Afrika !!! ngaho muzahambwire