Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, isanga kuba abagore batari mu nzego zibanze uko bikwiye ngo batange umusanzu wabo mu nzego zifata ibyemezo bibabereye ari igihombo.
Minisitiri Uwimana Consolée yabigarutseho mu Nteko Rusange ya Kane y’Urunana rw’Abagore bo mu Nzego z’Ibanze (Local Government Women Network, LGWN) ihuza abagore b’abakozi n’abayobozi kuva ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali kugera ku Mudugudu, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Uwimana agaragaza ko inzego zibanze ari zo shingiro ry’imiyoborere kuko ari zo zegereye abaturage, agashimangira ko kuba abagore batazirimo uko bikwiye ngo batange umusanzu wabo mu gufata ibyemezo bibabereye ari igihombo.
N’ubwo hari ubushake bwa politiki, Minisitiri Uwimana avuga ko abagore batitabira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi bwegereye umuturage.
Agira ati: “Tuzi neza ko inzego zibanze ari zo shingiro ry’imiyoborere. Ni zo zegereye abaturage, ni zo zakira ibibazo byabo kandi zikanabishakira ibisubizo. Kuba abagore batazirimo uko bikwiye ngo batange umusanzu wabo mu gufata ibyemezo bibabereye, ni igihombo.”
Kuba Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali, RALGA, ku bufatanye na MIGEPROF na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, riha abakobwa bakirangiza kaminuza uburyo bwo kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze, bitanga icyizere. Ati: “Twizeye ko bizadufasha kuziba icyuho, kuko bibafasha gutinyuka no kurushaho kwiyumvamo ubushobozi.”
Anne Marie Kagwesage, Umuhuzabikorwa w’Urunana rw’Abagore bo mu nzego zibanze, asobanura ko Urunana rwagiyeho kugira ngo rwubake ubushobozi bw’abagore no gukomeza kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zibanze.
Agira ati: “Rwagiyeho cyane cyane kugira ngo ruhuze abagore bo mu nzego zibanze, babashe kugirana inama, gufatanya igihe hari abahuye n’ikibazo, gukomeza kwiyongera ubumenyi kugira ngo bakomeze kuyobora mu nzego zibanze neza no gushyiraho uburyo buhamye bwo kwigiranaho ndetse no kumenyana.”
Dr. Uwizeye Odette, Umuyobozi wa RALGA, yashimiye abitabiriye Inteko Rusange ya Kane, agasanga ari umwanya mwiza wo kongera kunoza ingamba n’ibikorwa bizibandwaho n’Urunana mu mwaka wa 2026/27, no kurebera hamwe uburyo bwo gutegura no gushishikariza abagore kuzitabira amatora ateganyijwe uyu mwaka.
Urujeni Consolée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Imvaho Nshya ko atagorwa n’inshingano afite kuko afatanya n’abakozi bakorana kandi ngo n’umuryango we uramushyigikira.
Ati: “Umurenge urimo ibyiciro bitandukanye, n’abakozi dukorana nabo bafite ingo zabo, haba harimo abikorera, abarimu, abaganga n’ibindi byiciro bitandukanye […] abo bari mu nshingano zanjye nk’umuyobozi w’Umurenge kuba namenya ngo umuturage nyoboye abayeho gute, ese imibereho ye yahinduka ite? Ese ko nanjye mfite urugo noneho na wa muturage, na ya nama biramfasha kuyimugira kuko nanjye mba nabyubahirije iwanjye mu rugo.”
Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko imbogamizi abagore bari mu nzego zibanze bagira, ari nk’izo umugabo yahura nazo ariko ngo imbogamizi ntizibabuza gukora akazi. Agira ati: “Imbogamizi tuziganira n’abandi dukorana hanyuma tugashaka ibisubizo kandi bikadufasha mu kazi ka buri munsi. Kuba umugore ari umuyobozi ntabwo bimukuraho inshingano zindi zo kureba umuryango no kumenya icyo urugo rukeneye no kwibuka ko turi ababyeyi.”
Imibare y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, yo kuva muri Mutarama 2026, igaragaza ko abagore bari mu nama njyanama z’Uturere ari 41%, abayobozi b’Uturere b’abagore ni 30%, abagore bangana na 30% mu bayobozi bungirije b’uturere bashinzwe ubukungu.
Mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ab’abagore ni 17%, abayobozi b’Utugari b’abagore ni 28% mu gihe muri komite nyobozi z’imidugudu harimo abagore 39%.
RALGA yagaragaje ko igenzura rya 2026 ryerekana ko abagore bari mu myanya itorwa muri rusange ari 44.49%, mu Nama Njyanama z’Umujyi wa Kigali n’Uturere ni 46.74%, Njyanama z’Imirenge ni 50.29%, Njyanama z’Utugari ni 50.34% naho muri Komite Nyobozi z’Imidugudu bagera kuri 40.39%.
Mu myanya ipiganirwa mu nzego zibanze, abagore ni 33%, mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ni 16%, mu bagize komite Nyobozi z’Uturere n’Umujyi wa Kigali ni 38.1%; mu gihe abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bungirije ari 42.86%.






