Kuba hari abagoreka amateka y’u Rwanda byamuteye kwandika igitabo

Kuba hari abagoreka amateka y’u Rwanda byamuteye kwandika igitabo

MUTETERAZINA SHIFAH

May 18, 2024

Gashema Emmanuel ni umwe mu Banyarwanda biyemeje kugira umusanzu batanga mu kurengera amateka, maze ahereye ku bagoreka amateka y’u Rwanda, bituma afata umwanzuro wo kwandika igitabo yise The Unwanted True Story.

Ibi yabigarutseho ubwo yamurikaga icyo gitabo ku mugaragaro tariki 17 Gicurasi 2024, umushinga avuga ko yari amaranye imyaka itanu.

Gashema avuga ko Unwanted True Story bivuze inkuru mpamo idakunze kuvugwa, kuko hari benshi mu banditsi b’abanyamahanga cyangwa n’Abanyarwanda badakunda kuyivuga uko iri bitewe n’impamvu zitandukanye biri mu zindi mpamvu.

Ati “Kwandika iki gitabo nabitewe n’uko amateka dusoma akenshi usanga hari abantu benshi, cyane cyane abanyapolitiki bakora uko bashoboye kugira ngo bagoreke amateka y’Igihugu cyacu.”

Arongera ati “Maze kubona iyo mpamvu  ndavuga nti oya amateka yacu twarayasobanukiwe  kubera ubuyobozi bwiza,   nta mpamvu yo guha icyuho abayagoreka kandi duhari twayiyandikira ni uko natangiye urwo rugendo.”

Ngo umushinga wo kwandika icyo gitabo watwaye igihe kigera mu myaka itanu, kubera ko yashakaga amakuru y’umwimerere, bikamusaba kwegera abantu bakuru agamije kubona ay’impamo, ku buryo byamusabye kubaza kugera ku bantu 861 baherereye hirya no hino mu gihugu, Aho yibanze ku bafite guhera myaka 60 y’amavuko, kuzamura.

Kimwe mu byo avuga ko agenderaho yemera ko koko amateka y’Igihugu yagoretswe, Gashema avuga ko yabonye ko ibyabaye mu Rwanda byose byatewe n’ibinyoma byigishijwe n’abakoloni kandi, igihe kigeze ngo Abanyarwanda babisobanukirwe.

Ati: “Icya mbere namenye nkeneye ko n’abantu bamenya uyu munsi, bitewe n’ubushakashatsi nakoze nganira n’abantu bakuru bazi amateka guhera ku bafite imyaka 60 hari naho nageze nsanga bafite za 90, mu bintu bambwiye ni uko ibibazo by’intambara, amacakubiri biri muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari ahanini byakomotse ku bakoloni.”

[….] Namenye ko na bimwe bashyizeho ngo hari igice cy’Abanyarwanda cyaturutse muri Ethiopia ngo abandi baturutse muri Chad nasanze atari byo, kuko mu bushakashatsi nabazaga niba hari nibura umuco w’abanya-Ethiopia uhura n’uwo u Rwanda cyangwa nibura ijambo ry’Ikinyarwanda ryaba rikomokayo, nsanga turatandukanye yewe naho muri Chad bavuga ni uko, ibyo byari ibigamije gucamo kabiri Abanyarwanda.”

Avuga ko muri icyo gitabo yagerageje kwerekana ubudasa bw’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, kuko bwihariye ugereranyije n’ubwabubanjirije uhereye igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge, kuko ari we wahaye Igihugu Abanyarwanda, akarwanya izina impunzi kuri buri munyarwanda, ibyo avuga ko bitari byoroshye kubahuza bose, yaba abahemutse n’abahemukiwe ntihagire uwitwa impunzi kandi ntihabeho kwihorera.

Ibyo ni bimwe mu byo Gashema aheraho avuga ko abanyamahanga badakeneye kubona u Rwanda rugera aheza, ariyo mpamvu batifuza kubona rutera imbere kandi rwaranyuze ahabi, bigatuma bagoreka amateka yarwo kuko ariko abanyeshyari bamera.

Umusomyi, umwarimu akaba n’umwanditsi wabashije gusoma icyo gitabo Dr Rusibana Claude, avuga ko icyo gitabo ari ingenzi ku rubyiruko, kuko hari byinshi bakwigiramo, birimo amateka y’Igihugu, kugikunda ndetse n’ubudasa bwa Perezida Kagame bwo gutega amatwi abaturage kandi bose, akabaha amahirwe angana ndetse no kwicisha bugufi kwe, byose biva muri kwa gukunda Igihugu.

Ni igitabo yanditse mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo abagoreka amateka y’u Rwanda bamenye ko Abanyarwanda biteguye kuvuga no kwandika amateka yabo y’ukuri, ndetse n’abatazi Ikinyarwanda bakazakifashisha bamenya ukuri, aho kuyoba kubera gusoma inyandiko ziyagoreka gusa, nubwo hari gahunda yo kuzagishyira mu Kinyarwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA