Kuba Intwari ntibikwiye kuba amagambo gusa bijyana n’ibikorwa
Imibereho

Kuba Intwari ntibikwiye kuba amagambo gusa bijyana n’ibikorwa

HABIMANA Eric

January 28, 2026

Harabura iminsi mike ngo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihize Umunsi w’Intwari z´Igihugu, umunsi uzaba urimo kwizihizwa ku nshuro ya 32, aho wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, hizirikanwa intwari ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n´Ingenzi.

Bamwe mu baturiye ishuri ry´i Nyange nka hamwe mu habitse amateka yaranze abanyeshuri b´i Nyange bashyizwe mu cyiciro by´Imena bavuga ko iri shuri baryigiraho byinshi birimo no kudahemuka.

Kankindi Christine utuye mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke, mu Mudugudu wa Ngobagoba avuga ko ubwo abo bana bigaga mu kigo cy´i Nyange baterwaga bakanga kwitandukanya nk’uko bari babisabwe n’abacengezi, yari afite imyaka irindwi, gusa ngo kuri we nubwo yari atarakura.

Yavuze ko ngo aho amariye gukura agasobanurirwa amateka y´iri shuri byamwigishije ko umuntu ari nkundi uburyo ngo nawe kuri ubu yumva nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya na mugenzi we, bikaba ari ibintu banatoza ababakomokaho kuko niyo babaganirije ayo mateka bituma umwana akura yumva nawe ari intwari nkabo.

Ati: “Iyo bavuze ubutwari numva ko niba bakubajije ikintu ugomba kukivuga uko ukizi udaciye ku ruhande kandi ntubeshyere mugenzi wawe kugira ngo ubeho, ibikorwa by´ubutwari natwe turabikora kuko nkubu ntabwo nabona umuntu ahohoterwa ngo mbirebere, kuko bano banyeshuri bigaga inyange ni intwari zacu natwe twumva twaba nkabo.”

Yakomeje avuga ko kuba baranze kwitandukanya ari uko bari bemeye ko ikibabaho bose kibaberaho rimwe, kuko n’ubundi iyo bitandukanya bari kubica, ndetse ko kuba babona iryo shuri banazi ko abaryizemo bashyizwe mu Ntwari barabyishimira.

Tufurahi Immaculee utuye mu Mudugudu wa Giko, avuga ko intwari ari umuntu witangira abandi atirebyeho kuko nabo banyeshuri bigaga i Nyange ni byo byabaranze kuko bashyize hamwe, ibi bakabifata nkaho ari umuco ugomba kuranga abahiga ubu ndetse n´abahaturiye kuko aya mateka bagomba kuyigiraho.

Ati: “Intwari ni umuntu ugomba kwitangira abandi mu gihe ikibazo kimukomereye ndetse akaba ari wa muntu ugomba kuberaho abandi aho kwiberaho we wenyine, bariya banyeshuri ibyo bakoze ni umuco badusigiye tuzagenderaho ndetse tukanawutoza n´ababyiruka.”

Yongeyeho ati: “Iyo umwana akuze umutoza urwango ni we akura ari we, twe rero tugomba gutoza abana bacu urukundo no gushyira hamwe, ubwo nkatwe bakuru kuba abana barakoze biriya bikorwa by´urukundo ari bato ni umukoro bahaye twe bakuru.”

Umwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry´i Nyange mu mwaka wa 5 w´amashuri yisumbuye, Uwera Odila avuga ko nk´urubyiruko ndetse by’umwihariko nk´abana bicaye ku ntebe zicayeho ababaye intwari, bagomba kumenya agaciro ko kwitwa umunyarwanda.

Ati: “Nk´urubyiruko umukoro dufite ni ugutera ikirenge mu cy´intwari zatubanjirije, tukabigiraho ibyo bakoze kuko niba turi Abanyarwanda icyo tugomba kumenya ni ukumenya agaciro ko kwitwa Umunyarwanda […], aha nicaye nk´umunyeshuri uwahantanze kano kanya turamwiga nk´imwe mu Ntwari z´Igihugu.Iibyo ubwabyo bidutera umwete, turi kugera ikirenge mu cy’izo ntwari.”

Umujyanama mu ihuriro ry´abanyeshuri barokokeye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange Abayisenga Theodette, avuga ko ubwo abacengezi babateraga mu kigo ngo yigaga mu mwaka wa 5, ngo kuri ubu bamaze kwishakamo ibisubizo no kwiyubaka ndetse ngo ikirenze kuri ibyo ngo bakomeje urugendo rwo gufasha mu gutanga inyigisho mu mashuri atandukanye mu rwego rwo kurema urubyiruko rw´ejo hazaza.

Ati: “Ababaye intwari no guhera ku musirikare utazwi ni abantu buri wese yatanze ibyo yari afite mu kurengera ubunyarwanda, ibyabaye bitwibutsa ko turi Abanyarwanda ndetse bikanatwibutsa indangagaciro zaranze abatubanjirije banagejeje ku kubohora Igihugu, kuba nari mfite imyaka 19 byaramfashije kuko umuntu wese ukiri muto icyo umucuzemo ni cyo aba cyo, bari baraducuzemo ubumuntu.”

Yakomeje avuga ko batizwaga umurindi n´umuyobozi w´ikigo kuko no mu nyigisho yabahaga yababwiraga ko  icya mbere ari ubunyarwanda, bagafatanya kubaka Igihugu.

Ati: “Ni ukuvuga ngo ubu ntabwo dufite inshingano zo kubaka ibyagezweho gusa, ahubwo dufite umukoro wo kurinda n´ibyagezweho, urubyiruko ni yo maboko Igihugu gifite, barasabwa kumenya amateka bikava mu magambo ahubwo bikajya no mu bikorwa, kuko amagambo atagira ibikorwa ntacyo amara, ibyo byose bigerwaho iyo ushyize hamwe n´abandi.”

Iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w´ubutwari bw´abana b´i Nyange bikaba bigiye kuba ku nshuro ya 29, aho muri iri shuri ry´isumbuye ubu hamaze gushyirwamo ibirango by´Intwari z´Igihugu ndetse hakaba hari n´icyumba ushaka kwiga amateka y´abo bana ashobora kuyasanga.

Mu ijoro ry’itariki ya 18 rishyira ku ya 19 Werurwe 1997, ni bwo abacengezi bateye ishuri ryisumbuye ry’i Nyange basaba abana b’Abahutu kwitandukanya n’ab’Abatutsi, ariko abanyeshuri bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 barabyanga bababwira ko bose ari Abanyarwanda ibyatumye abacengezi babarasa batarobanuye, abana 8 bahita bahasiga ubuzima muri 47 bigaga mu mwaka wa 5 n´uwa 6, kugeza ubu bakaba baramaze gushyirwa mu Ntwari z´igihugu, mu cyiciro cy´Imena.

Uwera Odila avuga ko urubyiruko by’umwihariko nk´abana bicaye ku ntebe zicayeho ababaye intwari, bagomba kugera ikirenge mu cyazo
Kankindi Christine avuga ko nubwo yari muto, gusa abo banyeshuri bamubereye icyitegererezo
Tufurahi Immaculee avuga ko intwari ari umuntu witangira abandi atirebyeho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA