Kuba umugabo yubatse ntibyabuza Spice Diana gushyingiranwa
Imyidagaduro

Kuba umugabo yubatse ntibyabuza Spice Diana gushyingiranwa

MUTETERAZINA SHIFAH

December 10, 2025

Umuhanzikazi wo muri Uganda Hajara Namukwaya uzwi ku izina rya Spice Diana yatangaje ko yiteguye gushyingiranwa n’uwo ari we wese bazakundana n’iyo yaba yubatse.

Spice Diana yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri radio zikorera muri Uganda tariki 9 Ukuboza 2025, akabazwa ku mahitamo y’umugabo yumva azashaka.

Mu gusubiza Spice yagize ati: “Sinzi ubwoko bw’umugabo Imana yangeneye, yaba ari umusilamu, uwabatijwe, umugatolika, cyangwa se afite undi mugore. Icy’ingenzi ni uko tubana tunezerewe kandi dukundana. Ibindi byose ni ibintu byo ku ruhande bituruka mu bitekerezo by’abantu.”

Yongeyeho ko yemera igihe cy’Imana kandi ko afite icyizere ko n’igihe cye kizagera.

Ati: “Buri kintu kigira igihe cyacyo kandi buri wese agira igihe cye, igihe cyanjye kizagera, icyo ntashobora kwishyiraho ni igitutu.”

Ni ibyatumye benshi bibaza ko icyaba kimuteye kuvuga gutyo byaba bitewe n’uko Sheebah Karungi basa nkaho bahora bahanganye mu muziki bivugwa ko yabyaranye n’umugabo w’abandi ndetse kuri ubu amakuru akaba avuga ko basigaye babana nk’umugore n’umugabo.

Spice Diana avuze ibi nyuma y’uko inshuti ye Chosen Becky yakoze ubukwe tariki 8 Ukuboza 2025, mugenzi we akaburirimbamo hanyuma abenshi bagatangira kumubaza impamvu we atarashaka cyangwa atarabyara.

Spice Diana azwi mu ndirirmbo zirimo Siri regular, Award, Twookya, Forever yafatanyije na Anko Ronie n’izindi.

Spice Diana yiteguye gushyingiranwa n’uwo azakunda niyo yaba yubatse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA