Kubabarira bisukura intekerezo z’uwababariye -Inzora Benoit
Imyidagaduro

Kubabarira bisukura intekerezo z’uwababariye -Inzora Benoit

MUTETERAZINA SHIFAH

April 12, 2024

Umuhanzi akaba n’umusangiza w’amagambo Bana Benoit uzwi ku izina rya Inzora Benoit, avuga ko kubabarira bisukura intekerezo z’uwatanze imbabazi.

Ati: “Umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabashije gutera intambwe akababarira mu mutima we, intekerezo ze zagize isuku, zagize umurongo agenderaho ku buryo abasha gukora n’ibikorwa bye by’iterambere.”

Benoit avuga kandi ko uretse gusukura no kuruhura umutima, kubabarira binagira uruhare mu gukira ibikomere.

Ati: “Iyo usabwe imbabazi aba ari intambwe yo gukira, kuko uzigusaba akubwira aho yashyize umubiri w’abawe, ukabasha kumushyingura mu cyubahiro, ibyo bikorwa byose bituma ukira ibikomere.”

Yongeraho ati: “Iyo ugitsikamiwe no kudatanga imbabazi, no kutabona aho abawe bashyizwe ngo ubashyingure mu cyubahiro gutekereza byagutse biragorana.”

Bana avuga ko nubwo kubabarira bikomeje gukorwa bikaba ari naryo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakiri urugamba rugomba kurwanwa n’Abanyarwanda bose.

Ati: “Abakinangiye ni benshi, cyane ko hari abayipfobya n’abatayemera, ni urugamba dufite nk’Abanyarwanda tugomba kururwana kandi tukarutsinda.”

Agaruka ku hantu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakura imbaraga zo kubabarira, cyane ko na we ari umwe mu bagizweho ingaruka nayo, avuga ko imbaraga zavuye mu butwari abazitanze bari bifitemo kuko igisobanuro cy’imbabazi ari ubutwari.

Kuri Inzora Benoit abona ko Kwibuka Jenoside bikwiye kuba intego ya buri Munyarwanda, kuko iyo uhora wibuka ko ufite inkovu iteka wirinda icyayitoneka, bikaba ari nabyo byakomeza kugeza ku bumwe n’ubwiyunge bifuza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA