Kubera Paul Kagame ikigori cyamuhaye inka akamira abana
Amakuru

Kubera Paul Kagame ikigori cyamuhaye inka akamira abana

UWIZEYIMANA AIMABLE

July 7, 2024

Uzamukunda Yukunda aravuga imyato Paul Kagame watumye ibigori bahinga bibahindukira isoko y’amafaranga, ndetse kuri we bimugeza ku kwigurira inka akamira abana be.

Uyu mubyeyi ni umwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative ya IABEM ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Makera gihereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF- Inkotanyi, Uzamukunda yashimangiye ko kubera Paul Kagame ikigori yahinze ubu cyamufashije kugura inka yo gukamira abana be.

Aragira ati: “Muri koperative yacu ya IABEM twatangiye guhinga ibigori mu 2009 mu buryo busanzwe, ariko kubera Paul Kagame twaje kwemererwa kubihinga mu buryo bwo gutubura imbuto ku buryo amafaranga ubwanjye nakuyemo nabashije kugura inka y’ibihumbi 700, ikaba iri gukamirwa abana banjye.”

Uzamukunda akomeza avuga ko usibye ikigori bahinga muri koperative yabo, cyatumye abana babona amata, kubera Paul Kagame ngo  cyanatumye agera mu mahanga kubera kujya kugurishayo icyo  kigori.

Aragira ati: “Kubera Paul Kagame wadufashije kuvugurura ubuhinzi bw’ikogori , ubu nagiye mu bufaransa kukigurishayo ubundi nfarukana amadorari muri adufasha kwiteza imbere muri koperative”.

Usibye ibi Uzamukunda uhagarariye abahinzi ba IABEM avuga, aranagaruka kukuba Paul Kagame yatumye abahinzi babasha kubona aho basiga abana ubwo yazanaga gahunda y’urugo mboneza mikurire ry’abana, ku buryo batakijyana abana mu mirima ngo bicwe n’imbeho.

Ati: “Muzehe wanjye Paul Kagame kubera gahunda y’urugo mboneza mikurire ry’abana yaduhaye ubu ntamwana w’umuhinzi iwacu muri koperative ijyana na mama we mu murima ngo yicwe n’imbeho yo mu gishanga kandi byose nukubera Paul Kagame.”

Ashingiye kuri ibi avuga ko we nabo bakorana ubuhinzi bw’ibihingwa cy’ibigori, biyemeje gutora Paul Kagame agakomeza kubayobora mu nzira y’iterambere.

Ati: “Twebwe muri koperative yacu nk’abahinzi b’ikigori tuzi n’aho kubera Paul Kagame cyatuvanye, dufite intego yo kumutora agakomeza kutubera inshuti itugira inama mu buhinzi bwacu.”

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, ashimangira ko gutora Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ari ugukomeza gusigasira ibyiza byagezweho mu ngeri zitandukanye.

Kayitare ati: “Gutora Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, n’ugushyigikira iterambere n’imibereho myiza byagezweho no kibirinda”.

Akomeza asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga gutekereza ku ya 15 Nyakanga bakajya gutora Paul Kagame, kugira ngo iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu birusheho kuzamuka bwaba ubushingiye ku buhinzi n’ubushingiye ku bindi nk’ubucuruzi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA