Ibidukikije bihera ku muntu ubwe n’ibindi bimukikije, ari ibifite ubuzima n’ibitabufite, ariko uruhare runini mu kubibungabunga ni umuntu, bikaba bisaba ko buri wese abigira ibye.
Ni ubutumwa bukubiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa ku ya 5 Kanama.
Insanganyamatsiko igira iti ‘Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanaya ubutayu n’amapfa’
Hari bimwe mu bikorwa bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, gutema amashyamba, kwanduza amazi, kwanguza ubutaka n’ibindi.
Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Nkurunziza Philbert yavuze ko hari politiki yo kurengera ibidukikije, ikorwa muri gahunda zitandukanye zo kubibungabunga.
Yagize ati: “REMA muri rusange dukangurira abakora ibyo bikorwa, mbere yo guhabwa ibyangombwa, ko habamza gukorwa inyigo nsuzumabikorwa igaragaza uburyo mbere na nyuma yo kuhakorera hazasubiranywa.”
Ku bijyanye no gutema amashyamba yasobanuye ko biterwa n’ikibazo cy’imyumvire, ariko ko uko hakorwa ubukangurambaga imyumvire igenda ihinduka.
Yagize ati: “Ni imyumvire ikiri hasi y’ibikorwa ndetse n’uburangare rimwe na rimwe, umuturage asabwa kuba ijisho rya mugenzi we. […] Kwangiza bifite ibihano birimo amande azasubira mu mishinga izafasha gusana hahantu.”
Hari na byinshi bikorwa mu kubungabunga ibidukikije bifashijwemo n’imishinga itandukanye, hakorwa ibikorwa birimo kubungabunga ubutaka, amashyamba agaterwa kandi akitabwaho, ahacukurwa amabauye y’agaciro na kariyeri hagasubiiranywa n’ibindi
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yagarutse ku bikorwa bikorwa n’umushinga mu kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Ibikorwa bibakorerwa bikorwa mu masambu yabo n’iyo yaba atahakora asabwa kubungabunga ibikorwa biba byahakozwe byo kubungabunga ibidukikije.”
Ku bijyanye no kubungabunga ubutaka, Kagenza yavuze ko hakozwe byinshi harimo guca amaterasi y’indinganire aho abaturage bayaca mu kwabo kandi banahembwa, hagakorwa ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire yikirere, hasazuwe amashyamba, haterwa icyayi cy’imusozi, ikawa, gufata amazi amanuka ku misozi ihanamye igahabwa imiyoboro hakoreshejwe uburyo butandukanye harimo gutera ibiti mu mihora ya mazi akamanukana umuvuduko muke.
Bimwe mu bibazo byabajijwe birimo ikijyanye n’imyuka ihumanaya ikirere iva mu binyabiziga, Nkurunziza yavuze ko imyuka ihumanya ikirere n’uko umuvuduko w’iterambere ry’Abanyarwanda bagura imodoka bihagaze, hatekerezwa ko abantu bagira umuco wo kugenda mu modoka rusange.
Yatanze urugero kandi ko hariho imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya kumva ko buri wese yagira imodoka ye.
Kuba hariho ibigo n’imiryango itandukanye nka REMA, IUCN, FONERWA, n’indi yo kubungabunga ibidukikije, yavuze ko bitagongana, ahubwo bifite inshingano zo kuzuzanya.
Nkurunziza na Kagenza bahurije ku kuba imyumvire ari yo igira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Bityo, ubukanguramabaga bukomeza gukorwa ku rubyiruko, ku bana ku buryo bakura bazi agaciro ko kwita ku bidukikije kandi bigaragara ko ikigero cy’imyumvire kizamuka.
REMA isaba ko habaho guhuza imbaraga mu gusubizanya ubutaka bwangiritse no gusigasira ibyagezweho mu kubibungabbunga, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we akamukebura kandi na we akabibungabunga.