Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2021 mu burezi bw’ibanze, igipimo cy’abata ishuri cyagabanutseho 4% bivuye ku mbaraga Leta yashyize muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding program). Ni mu gihe mu myaka 4 ishize, umubare w’abana bata ishuri mu mashuri abanza wavuye ku 10% ukagera kuri 6%.
Ku rundi ruhande, kugaburira abana ku ishuri si byo byonyine bigira uruhare mu kugabanya imibare y’abarita ariko ngo bigira uruhare kuruta ibindi.
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko ari yo mpamvu Minisiteri igenda ishyiraho ingamba zitandukanye kugira ngo ababyeyi bibutswe ko abana babo bagomba kujya mu ishuri.
Agira ati: “Mumaze iminsi mubona ubukangurambaga ‘Dusangire Lunch’ kugira ngo n’abagiye ku ishuri bose babone n’iryo funguro.
Navuga ko birimo gutanga umusaruro kuko mu myaka Ine ishize twari dufite abagera ku 10% by’abata amashuri mu mashuri abanza ariko tumaze kubona ko uyu mubare ugabanuka kuko ugeze kuri 6%.
Dukomeje gufatanya tugashyiramo imbaraga, birakunda, abana bakiga kandi bakiga neza.”
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abana bagaburirwa muri iyi gahunda wagiye wiyongera, aho wavuye kuri 23% mu 2020 ukagera kuri 92.8% mu 2023.
Ijanisha ry’amashuri agaburira abana ryarazamutse riva kuri 60.1% rigera kuri 87.4%.
MINEDUC igaragaza ko muri gahunda ya dusangire Lunch, igamije ko abana bose bafatira ifunguro rya Saa Sita ku ishuri, imaze kwakira miliyoni zisaga 143 Frw muri miliyoni 315 Frw abantu bamaze kwiyemeza gutanga.
Abaturage mu ngeri zitandukanye bavuga ko kugaburira abana ku ishuri byagize uruhare runini mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri ndetse binagira uruhare mu ireme ry’uburezi.
Dusabeyezu Alphonsine, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri/Kacyiru II, agira ati: “Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batahaga Saa 14h40′. Nkuko ubyumva ahongaho haba harimo amasaha yo kutubahiriza kwigisha kuko abatashye bajya gufata amafunguro, hari igihe bagera mu rugo bagasanga amafunguro batari bayategura cyangwa se nta nahari, bagakererwa, uko gukererwa bigakereza n’amasomo.”
Uwizeyimana Agnes, Umurezi kuri G.S Kagugu, we agira ati: “Umwana yiga ameze neza adashonje akabasha gukurikirana neza mu ishuri. Ikindi nuko abana benshi bajyaga banga kuza ku ishuri kubera ko bamwe bazaga kwiga bashonje, uyu munsi icyo kibazo cyarakemutse.
Umubyeyi yarorohewe kubera ko yajyaga mu kazi ariko agahangayika n’akazi akagacikiriza kugira ngo abashe kuza gutekera umwana bityo arebe ko umwana aza gusanga yahishije.
Ku ruhande rw’abarimu, byabaye byiza cyane kuko twigishaga abana bashonje, bagasinzira mu ishuri bigatuma bagenda batsindwa ariko abana uyu munsi ubona bagenda bagira icyo biyungura kandi gikomeye.”
Twagirimana Jacqueline, Umubyeyi wo ku Karere ka Ngororero, agira ati: “Dutanga makeya tubonye tugakomeza buhoro buhoro. Ntabwo kuyabona byoroshye ni ukujya kuyahingira ariko nk’ufite umwana wiga mu mashuri yisumbuye ayahingira igihe kirekire.”
Mu rwego rwo kuziba icyuho cyagaragara muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no kuba hari ababyeyi badafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga yo gufungura ku ishuri, mu kwezi kwa Mata 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yiswe ‘Dusangire Lunch’ hagamijwe ko abana bose bafatira ifunguro rya Saa Sita ku ishuri.
Musabeyezu Narcisse, Impuguke mu by’uburezi, avuga ko kugaburira abana ku ishuri ari igitekerezo cyiza cyane.
Ati: “Kugaburira abana ni ikintu cyiza cyane, ni ukuvuga ngo niba udafite n’umwana, ejo uzamugira. Iyo ukunda uburezi, iyo ukunda igihugu ukaba uzi ko uyu mwana numugaburira ejobundi azaba ari Meya wawe.”
Tuyishime Innocent na we utuye mu Ngororero, avuga ati: “Iyi gahunda tuyifata nk’uburyo bwo gufashanya, ufite ubushobozi akaba yafasha udafite ubushobozi, kuba watanga amafaranga udafite umwana wiga bivuze ngo nubwo umutangiye amafaranga atari uwawe ariko ni umwana w’igihugu, ejo azagirira akamaro igihugu na wawundi wayatanze bizamugiraho ingaruka nziza.”
Kuri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko imaze kwakira 143,000,000 Frw muri 315,000,000 Frw abantu bamaze kwiyemeza gutanga muri iyi gahunda.
Leta yishyura 90% y’ikiguzi nkenerwa kugira ngo umwana ashobore kubona ifunguro ku ishuri, ni mu gihe ababyeyi batanga agera ku 1000 Frw buri gihembwe.
Hashize imyaka 7 gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itangiye hirya no hino mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Amafoto: Internet