Kugaburira abana ku ishuri byagabanyijeho 4% by’abana bataga ishuri
Uburezi

Kugaburira abana ku ishuri byagabanyijeho 4% by’abana bataga ishuri

NYIRANEZA JUDITH

September 21, 2024

Mu myaka 4 ishize, byagaragaye ko kugaburira abana ku ishuri byagabnyijeho 4% umubare w’abana bataga ishuri.

Byatangajwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 cyavugaga ku burezi cyagarutse ku ngingo zitandukanye harimo kugaburira abana, guhabwa imyanya mu mashuri, guha akazi abarimu, guhinduranya ibigo, integanyanyigisho n’ibindi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangizwa, abata ishuri mu mashuri abanza baragabanyutse.

Yagize ati “Mu myaka 4 ishize, twari dufite abagera ku 10% by’abata amashuri, ariko tumaze kubona ko uyu mubare ugabanyuka, ugeze kuri 6% n’ibindi bice.”

Leta itanga nkunganire mu kugaburira abana, ndetse ku buryo byageze ku rwego amafunguro ubu asigaye agurirwa hamwe. Muri uyu mwaka, ibiribwa bibikika bigurirwa ku rwego rw’Akarere, bikishyurwa na Leta. Akarere ari ko gahaha ibiribwa hanyuma kakabikwirakwiza mu bigo by’amashuri.

Amafaranga umubyeyi yishyura ku gihembwe mu ishuri ry’inshuke n’abanza ni amafaranga y’u Rwanda 975, naho ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye ni amafaranga y’u Rwanda 19 500 ku gihembwe mu gihe uwiga aba mu kigo mu yisumbuye atagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 85 000.

Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari itanga nka nkunganire muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 igera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024, ni izamuka ringana na 15% mu myaka irindwi ishize.

Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente muri Mata 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi, ni ukuvuga hagati ya 2017-2024.

Ingengo y’imari yunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yazamutse kuko n’abanyeshuri biyongereye. Abiga mu mashuri abanza bavuye kuri 2.500.000 mu 2017 bagera kuri 2.800.000 mu 2023 mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bavuye ku 531.377 mu 2017 bagera kuri 729.998 mu 2023.

Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari 43,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2023/2024 naho umubare w’abana bagaburirwa ku ishuri wavuye ku 600.000 mu 2015, ugera hafi kuri miliyoni enye muri uyu mwaka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA