Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi no guhitamo imyitwarire ibafasha kwiyubaka, agaragaza ko kugira ikinyabupfura no kwirinda ibyangiza ubuzima ari amahitamo ya buri muntu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko #MeetThePresident cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, baturutse hirya no hino mu gihugu. Umukuru w’Igihugu yasobanuriye urwo rubyiruko ko mu guhitamo uko rwitwara, rukwiye kureba ibikorwa rugiyemo n’icyo rushaka kugeraho mu buzima, aho gukurikira ibyo abandi bakora byose.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwihatira kugira imyitwarire myiza, rukirinda guta igihe kandi rugaharanira kumenya icyiza rukagikora, rukirinda ikibi. Yagize ati: “Wige ukore ndetse ushakishe kumenya, ikizima ni ikihe? Ikizima ukagikora ikitari kizima ukakirinda. Ibyo bishaka ikinyabupfura ukifata neza.”
Yashimangiye ko iyo myitwarire ikwiye kuranga umuntu igihe cyose, kuko imyaka y’ubuto ari igihe gikomeye mu kubaka ejo hazaza he. Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ati: “Iyi myaka tuvuga murimo ni ho umuntu ahindukira akazayirangiza, ari muzima cyangwa byanze. Harimo kwihuta cyane kw’ibintu bijyana n’ubuzima bw’umuntu bijyana no kwihuta cyangwa kwangirika. Ariko ntabwo birarangira, iyo wasanze hari ibyo watakaje mu myaka runaka, aho uzakangukira jya umenya ko hakiri igihe cyo kugira ngo ubihindure ukagira ubuzima bwiza”.
Yavuze ko nubwo hari abatekereza ko amazi aba yarenze inkombe, bishoboka ko ibintu byahinduka, asaba urubyiruko kudacika intege kubera amakosa cyangwa ibibazo rwaba rwaranyuzemo. Yagaragaje ko kwiyubaka bisaba gukora ibikwiriye no gufata ibyemezo bifasha umuntu gutera imbere, aho guhora areba ibyo abandi bavuga ko ari byiza kugira ngo na we abikurikire.
Ati: “Ntabwo ugomba guhora ubaza ngo icyo abantu bavuga ko ari kizima ni ikihe nakurikiza? Jya wiheraho ntabwo ugomba kurebera ku bandi ngo abandi bakise kizima ngomba kukigeraho ni cyo kizima”.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rushobora kugira abantu rufataho icyitegererezo cyangwa rwigiraho, ariko ko rukwiye no gutekereza ku mahitamo arubereye. Ati: “Ugomba guhitamo ikizima iyo bihuye n’iby’abandi ubwo bifite akarusho”.
Yashimangiye ko nta muntu ushobora guhatira undi kugira ikinyabupfura, kuko bisaba ko buri wese abyiyemeza. Ati: “Nta muntu waguhatiriza kugira ikinyabupfura, ariko ushobora kwigira ku bantu kugira ikinyabupfura”.
Ku bijyanye no kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, Perezida Kagame yavuze ko nubwo Guverinoma ikomeje gushyiraho ingamba zo gukangurira urubyiruko kwirinda ibyo byangiza ubuzima, amahitamo ya buri muntu ari ingenzi kugira ngo abireke burundu.
Yavuze ko kumenya ingaruka z’ibyo bikorwa no kuzirikana ibibazo byateje abandi bishobora gufasha umuntu guhindura imyitwarire, ariko ko impinduka zirambye zisaba ko ubihisemo na we ubwe abigiramo uruhare.
Ati: “Nubwo twakwereka ibibi n’ingaruka zabyo, abo byagiriye nabi, ibyo iyo bihuje nawe uko utekereza ni byo bishobora gufasha kuguhindura kuba muzima. Ariko abenshi ni yo wamufata ukamushyira muri Prison (Gereza) cyangwa ukamukubita iminyafu bitaguturutsemo wahora ukubitwa cyangwa ugahora ufungwa.”


