Ubutabera Abanyarwanda bifuza, ni ubudaha icyuho ruswa n’icyenewabo-Mukantaganzwa
Ubutabera

Ubutabera Abanyarwanda bifuza, ni ubudaha icyuho ruswa n’icyenewabo-Mukantaganzwa

ZIGAMA THEONESTE

October 15, 2026

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwirinda ruswa, icyenewabo n’amarangamutima mu kazi, kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ubutabera bunoze kandi butangwa mu mucyo.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza barindwi n’abanditsi b’inkiko z’ibanze umunani baherutse guhabwa inshingano nshya.

Mukantaganzwa yavuze ko Urwego rw’Ubucamanza ari rumwe mu nzego za Leta zikorera abaturage, bityo ko abaruhagarariye bagomba kuzuza inshingano zabo batabogamye kandi birinda imyitwarire ishobora kubangamira itangwa ry’ubutabera.

Yagize ati: “Urwego rw’Ubucamanza ni rumwe mu nzego zigize Leta y’u Rwanda zikorera abaturage. By’umwihariko rushinzwe gutanga ubutabera. Kugira ngo dutange ubutabera Abanyarwanda bose bifuza biradusaba gutandukana n’amarangamutima, na ruswa n’ibyo igaragariramo byose, biradusaba gutandukana n’icyenewabo.”

Yibukije abarahiriye inshingano nshya ko hari bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubucamanza bagaragayeho imyitwarire mibi irimo ruswa, icyenewabo n’ubuswa, bagahanirwa ibyo bikorwa.

Ati: “Mwagiye mubona bamwe muri bagenzi banyu, bagaragayeho imikorere mibi irimo ruswa, ikenewabo cyangwa irimo n’ubuswa na byo birashoboka. Nkaba mbifuriza kurangwa n’ubwangamugayo n’imico myiza, kandi mukirinda ruswa n’ikimenyane mukibuka ko inshingano mugiyemo zaba iz’ubucamanza cyangwa iz’ubwanditsi mukorana n’abandi.”

Yabasabye kujya bagisha inama abayobozi babakuriye igihe bahuye n’ibyo badasobanukiwe, kugira ngo bakore akazi kabo neza kandi birinde amakosa ashobora kugira ingaruka ku butabera.

Mukantaganzwa yavuze ko akazi k’ubucamanza ari keza, ariko gasaba ubunyangamugayo n’ubupfura. Yagaragaje ko umucamanza utarangwa n’iyo mico ashobora gufata ibyemezo bidakwiye bikagira ingaruka zikomeye ku butabera.

Ati: “Ndabwira abacamanza cyane, buriya umuntu uributsindwe urubanza n’ubundi aza kuburana azi ko ari burutsindwe, ahubwo aba aje imbere yawe agutega imitego ngo arebe ko uyigwamo. Hari igihe uyigwamo ugakora ishyano, hagatsinda utagomba gutsinda.”

Yavuze ko amakosa nk’ayo ashobora guteza ibibazo igihugu, agatuma havuka imanza nyinshi zishobora kugera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwakira neza abaturage bazigana, bakirinda kubasiragiza no kubakorera ibintu bitari ngombwa.

Ati: “Mwe mumaze kurahira muri mu rukiko rw’ibanze, urwo rukiko ni urufatiro rw’urwego rw’ubutabera. Izindi nkiko, rwaba urukiko rwisumbuye, urukuru, urw’ubujurire ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga, twese aho ni ho dufatiye.

Ubu butabera buhabwa Abanyarwanda, aho ni ho bushingira, kuko ni urukiko rukemura ibibazo byinshi by’abaturage.”

Mukantaganzwa yabijeje ko abazakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo bashobora kuzagirira akamaro Urwego rw’Ubucamanza no guhabwa izindi nshingano mu nkiko zisumbuyeho.

Yanasabye imiryango y’abarahiriye inshingano nshya kubaba hafi no kubashyigikira mu kazi, ariko bakirinda kwivanga mu nshingano zabo.

Abarahiye biyemeje gutanga ubutabera bunoze

Yaba abacamanza n’abanditsi bavuze ko biteguye gutanga ubutabera bunoze bibanda ku byo Abanyarwanda bakeneye.

Umucamanza Mukunzi Jean de Dieu ugiye gukorera mu rukiko rw’ibanze rwa Kagano mu Karere ka Nyamashake, yabwiye itangazamakuru ko agiye guharanira ko ubutabera butangwa mu mucyo.

Ati: “Ni uguca imanza zinoze harimo kwirinda ruswa icyenewabo, no kwirinda gutinza imanza. Kuzitinza biterwa n’uko  hari ubwo umucamanza atanza nkana, kandi bikabangamira abaturage.”

Ruseti Seraphine wahawe inshingano z’ubwanditsi bw’urukiko, yavuze ko agiye gutanga serivisi zinoze atega amatwi abagana inkiko.

Ati: “ Ngiye gutega amatwi uje angana, nkamenya icyo yaba aje gusaba muri serivisi, kuko nzaba ndi umwanditsi w’urukiko”.

Ntezimana Théophile we yavuze ko biyemeje gutanga ubutabera nsanasano kuko kuva kera u Rwanda rwacaga imanza zigamije kunga Abanyarwanda bishingiye ku muco.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwirinda ruswa, icyenewabo n’amarangamutima mu kazi
Abacamanza n’abanditsi bavuze ko biteguye gutanga ubutabera bunoze bibanda ku byo Abanyarwanda bakeneye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA