Kumenyana n’abahanzi nyarwanda mu bishishikaje Touchline
Imyidagaduro

Kumenyana n’abahanzi nyarwanda mu bishishikaje Touchline

MUTETERAZINA SHIFAH

August 20, 2025

Umuraperi w’Umunyafurika y’Epfo, Thabo Mahlwele, uzwi cyane nka Touchline, yageze i Kigali aho aje gutaramira, avuga ko kimwe mu bimushishikaje ari ukumenyana n’abahanzi nyarwanda.

Music in Space ni igitaramo cyateguwe na Bjorn Vido, ubukwe n’ahandi, cyateguwe mu rwego rwo guhuza umuco w’umuziki wo ku migabane itandukanye, binyuze mu mikoreshereze y’ubuhanzi bugezweho, injyana zitandukanye n’imyidagaduro ifite ireme, hakazanatangirwamo ubutumwa bwo gutunganya ikirere kugira ngo abantu babashe kwirinda ibyagihumanya.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, uwo mu raperi yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo ariko kandi ikimushishikaje ari ukumenyana n’abahanzi nyarwanda.

Yagize ati: “Niteguye gutanga ibyishimo, indirimbo nziza n’amagambo meza nk’umuraperi, kuko nariteguye bihagije, ikindi kandi ndifuza kumenyana na benshi mu bahanzi b’Abanyarwanda kandi biri mu byo nzakorera hano kubera ko nari nzi The Ben gusa.”

Akomeza avuga ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda aje kugataramira no kuhatembera kuko ubwa mbere yahanyuze gusa ubwo yajyaga Uganda ariko indege igaca mu Rwanda.

Ati:” Ndiyumva neza cyane, numvise umwuka waho ari mwiza, ubwa mbere nageze mu Rwanda mpanyuze gusa ubwo najyaga Uganda indege ikahatunyuza, ariko nishimiye kuhagera  nkahatembera.”

Music in Space ni igitaramo kitezwemo abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bazafatanya n’Abanyarwanda barimo Bushali, Ariel Wayz, Kenny Sol, Dj Brianne na The Ben.

Touchline azwi mu ndirimbo zirimo ‘I’ll Always Have Me’, ‘Nyakaza’, ‘Running Them Too’ n’izindi nyinshi.

Biteganyijwe ko Music in Space izaba tariki 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Camp Kigali, nyuma y’aho kikazakomereza ahandi nko muri Afurika y’Epfo, Ghana n’ahandi.

Umuraperi Touchline yageze i Kigali asezeranya ibyishimo abazitabira Music in Space

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA