Ibishyimbo n’ibiryo by’ingenzi mu mico itandukanye y’Abanyafurika, bikaba bikungahaye ku ntungamubiri za poroteyine, fibre n’izindi.
Ibyo bituma usanga abantu benshi bakunda kubirisha amafunguro atandukanye, aho hari n’abo usanga batabibura kuri buri funguro.
Hari amafunguro amwe n’amwe iyo ahujwe n’ibishyimbo bishobora kugora igogora, impuguke mu mirire zigaragaza ubwoko bw’amafunguro atajyanishwa n’ibishyimbo:
Ibinyobwa bikungahaye kuri Karibone (Carbonated Drinks)
Kunywa ibinyobwa bifite karibone nyinshi nka soda umaze kurya ibishyimbo bishobora gutuma wumva ugugaye mu nda kandi bigatuma na gaze yiyongera mu gifu.
Ibishyimbo n’amagi
Si byiza ko niba wafashe ifunguro ririmo ibishyimbo urenzaho igi kuko byombi bifite proteyine nyinshi, kubirya byombi bishobora kuvamo ifunguro riremereye bikagora igifu gukora igogora.
Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kumva inda ibyimbye cyangwa kumva bataguwe neza mu gifu mu gihe bafashe ayo mafunguro yombi
akungahaye kuri proteyine.
Akenshi ni byiza guhuza ibishyimbo n’imbuto kugira ngo byoroshye igogora kandi ube wafashe ifunguro ryuzuye.
Ibiryo birimo amavuta menshi (Ibiryo bikaranze)
Ibiryo birimo amavuta menshi bishobora kugabanya igogora kandi, ni byiza ko niba wahisemo gukaranga ushyireho imboga rwatsi, kuko ibishyimbo bihujwe n’amavuta ayo mafungiro agira fibre nyinshi, bigatuma utongera kugira ubushake bwo kurya.
Hari n’abategura inyama zikaranze bagashyira ibishyimbo ku ruhande, kandi ibyo byombi byongera karori idakenewe ikagabanya agaciro k’intungamubiri.
Mu gihe urwaye igifu witondere cyane kudahuza ibishyimbo n’ayo mafunguro yavuzwe haruguru, niba kandi ufite ikibazo cy’igifu, utegetse gufata amafunguro yoroheje ukongeraho imbuto nyinshi kandi zitarimo izikungahaye kuri Aside (Acid).
Kaminuza ya Califonia iherereye i Berkeley, ivuga ko aya mafunguro yemerewe kujyanishwa n’ibishyimbo gusa igihe ubifashe nk’ifunguro rya mu gitondo (Heavy Breakfast) udateganya kongera kurya vuba.