Kurahira bitwibutsa inshingano dufitiye Igihugu- Perezida Kagame
Politiki

Kurahira bitwibutsa inshingano dufitiye Igihugu- Perezida Kagame

NYIRANEZA JUDITH

December 11, 2025

Perezida Paul Kagame yavuze ko kurahira ari ukwibutsa abarahiye ko ari umwanya wo kwibuka inshingano baba bafitiye Igihugu.

Yabigarutseho ubwo abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya barahiriye inshingano kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 ni Dr Uwituze Solange wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kayitesi Usta wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Umusenateri Dr Murigande Charles n’abagizwe abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, Dr Ntete Jules Marius na Dr Nshimiyimana Didace.

Yagize ati: “Tunyura hano buri munsi, turahiza abayobozi benshi tubabwira byinshi bimwe ndetse bisa, ni ibihoraho, ariko ubwo kubisubiramo ni ukwibutsa inshingano tuba dufite, dufitiye Igihugu cyacu, tuba tugomba kuzuza.”

Yakomeje agaragaza ko ari abo barahiye uyu munsi n’abarahiye mu bihe byashize n’ubundi biba ari ukwibutsa inshingano yo gukorera Igihugu.

Ati: “Nizera ko buri gihe uko tunyuze aha ari abarahiye ari n’abarahiye mu bihe byashize bakiri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, biba bitwibutsa inshingano dufitiye Igihugu cyacu.”

Yibukije ko mu kuzuza inshingano bisaba imbaraga.

Ati: “Bityo rero, murabizi neza kandi iyo mvuga Igihugu cyacu, ibihugu ni byinshi biratandukanye hari ibito, hari ibinini, hari ibikire, hari ibikene ubwo ni ukuvuga ngo mu nshingano tuba dufite, uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi.’

Yavuze kandi ko abadashyiramo imbaraga baba bafite impamvu.

Yagize ati: “Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu, bitewe n’uko ibihugu byabo biteye cyangwa icyo bifite, harimo n’abateta.”

Perezida Kagame yavuze ko kuzirikana inshingano bihera ku miterere y’Igihugu, bityo bigasaba imbaraga runaka.

Ati: “Ku byo navugaga ni ukuvuga ko nk’Igihugu cyacu bitewe naho tuva, aho tujya, ibibazo by’umwihariko Igihugu cyacu gifite, ubundi bishaka ko dukora ndetse bidasanzwe.

Tugakoresha ubushobozi bwose tuba dufite, ubumenyi, ubwenge ariko byose bikajyana n’ubushake umuntu akwiye kuba afite kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo.”

Yakomeje asobanura kandi ko ibibazo bihoraho, gusa bigenda bikemuka.

Ati: “Ibibazo byo ni byinshi bimwe birakemuka, ibindi bikavuka, ibibazo bihoraho ndetse bitewe natwe aho tuva, aho tugeze naho dushaka kujya ubwo ndacyavuga u Rwanda bidushakaho imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi.”

Yashimiye abayobozi barahiye kandi yizeye ko izo nshingano barahiriye bazazisoza ku buryo bukwiye, anabifuriza kurangiza umwaka neza no gutangira undi mushya neza.

Perezida Paul Kagame yibukije abarahiye ko bafite inshingano yo gukora cyane, bagashyiramo imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA