Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu bagize Guverinoma bahawe inshingano mu bihe bitandukanye, abibutsa ko atari ukurahira gusa, hanyuma ntibikurikirwe n’ibikorwa.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Abarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.
Bombi ntabwo barahiye tariki 25 Nyakanga 2025, ubwo abandi bagize Guverinoma nshya barahiraga, kuko bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga.
Ni mu gihe kandi harahiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, uherutse guhabwa izi nshingano tariki 18 Nzeri 2025.
Ubwo yakiraga indahiro z’abo bayobozi, Perezida Paul Kagame yabasabye guherekesha indahiro ibikorwa.
Yagize ati: “Kurahira ntabwo ari umuhango ugira gutya ugahita gusa, ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana nawo, icyo ni cyo nasubiragamo kandi ibindi nabisobanuye mbere, by’ukuntu dushaka ko igihugu cyacu kimera, aho kiva turahazi, aho kigeze turahazi, aho gishaka kujya turahazi.”
Yavuze ko abantu ari abantu bashobora gukora amakosa, ariko batagomba guhora bayasubira ari amwe.
Ati: “Buri rwego na buri gice cy’urwo rugendo turimo harimo amasomo menshi dukwiriye kuba twiga kandi amakosa amwe dukora ntihabe kuyasubiramo kenshi kuko icyo gihe ubwo inshingano ziba zatakaye.”
Yongeyeho ati: “Ubusanzwe mu mirimo, mu buzima, abantu bakora amakosa nk’abantu bigahita, ariko iyo usubiyemo amakosa amwe kenshi icyo kiba cyabaye ikindi kibazo, biba byabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ntabwo abantu babereyeho gukora amakosa, bakora amakosa, ariko bakora amakosa bakayamenya, bakagira isomo bayavanamo.”
Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku nshingano n’uburemere bwazo no gukorera Abanyarwanda n’Igihugu, aho kwirebaho.
Ati: “Impamvu ya mbere, ugomba kuba wumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo, inshingano ubwo n’uburemere bwayo ni byo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu, ubwo natwe turimo ariko ntabwo ari twe twikorera, dukora kugira ngo tugeze byinshi ku bandi, ariko abandi iyo byagenze neza, Igihugu kigenda neza ubwo nawe uba urimo.”
Yibukije abahabwa inshingano ko batagomba kwirebaho, ahubwo basabwa kureba inyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ntabwo abantu bahabwa inshingano ngo birebe cyane cyane niyo bakwireba bireba mu bundi buryo, ariko icya mbere cyo kureba ni nyungu z’Abanyarwanda, icyi ni cyo kintu cy’ibanze.”
Perezida Kagame yashimiye abarahiye, anabasaba kwirinda icyateza ibibazo, kuko atari we gusa bigiraho ingaruka.
Ati: “Nagira ngo rero mbashimire, abamaze kurahira nizera ibyo byose mubyumva, igisigaye ubwo ni ukurwana na mwe n’icyaba kibarimo, ibibazo byinshi ntibituruka hanze, ibibazo ni twe biturukamo, iyo utarwanye n’ikibazo kikurimo ngo ugitsinde bihora ari urujya n’uruza […] bigatuma bidatera umuntu umwe gusa ikibazo kubera ko ufite inshingano, bitera ikibazo abandi Banyarwanda cyangwa Igihugu cyose.”
Yabijeje gukorana neza uko bukwiye bikagaragara ko intambwe iterwa ari inyungu ya buri muntu mu Gihugu, no gufatanya kuko iyo abantu bakorana buri umwe agira uko atera undi inkunga.