Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Ngoga Martin, yagaragaje ko kugeza ubu hakiri icyuho mu byerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurandura umutwe wa FDLR, akaba ari umutwe wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda uturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ukorera guhera mu myaka isaga 30 ishize.
Intumwa y’u Rwanda mu rwego rw’Umuryango w’abibumbye yibukije Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku I si ko kwambura intwaro no kurandura uwo mutwe, aribimwe mu bikorwa byihutirwa bikeneye gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “ Kurandura burundu umutwe wa FDLR ni byo bizafasha kugarura umutekano muri aka Karere, ni ikibazo kibangamiye umutekano w’Igihugu ndetse n’Akarere, gahunda yo kuyirandura burundu ukwiye gushyirwa mu byihutirwa.”
Mu Kiganiro yahaye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, mu nama yagarutse ku bikorwa bya MONUSCO yabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Intumwa y’u Rwanda yakomoje ku mikoranire mu bya gisirikare hagati ya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR hamwe n’iyindi mitwe yitwaje intwaro ifatanyije na FARDC nka Wazalendo n’iyindi mitwe itandukanye, byabaye muri uyu mwaka wa 2026.
Ku byerekeranye n’ubuhuza hagati y’impande zombi, u Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza ubuhuza bwakozwe binyuze mu biganiro bya Washington na Doha, ndetse ko rukomeje kwiyemeza kubahiriza amasezerano ya Washington n’inzira zashyizweho zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano agamije ituze amahoro no kugarura umutekano w’ibihugu by’Akarere.
Nkuko bikubiye muri ayo masezerano, u Rwanda rwavuze ko rwamaze gutera intambwe mu birebana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi kandi rwabimenyesheje inzego zashyizweho n’amasezerano ya Washington, nubwo hakiri icyuho gikomeye mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ku kibazo cyo kurandura uwo mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agaruka ku ngero zifatika ziganisha ku mikoranire hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demkarasi ya Congo na FDLR, Amb. Martin NGOGA asobanura ko kugeza ubu hari Amakuru agaragaza ibikorwa by’ubufatanye hagati ya FADRC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije byabaye mu mwaka wa 2026.
Ati: “Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, indege ya FARDC n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo amakamyo byajyanye toni z’amasasu mu duce twa Pinga na Kibua aho bimwe mu bikoresho byagenewe abayobozi ba FDRL hamwe n’iyindi mitwe, mu gihe mu kwezi kwa Werurwe 2026 indege yatwaye amasasu n’ibiribwa mu gace ka Ntoto ahobyasaranganyijwe hagati yimitwe nka FRDC, PARECO na FDRL.
Amb. Ngoga avuga ko imikoranire nk’iyi yakomeje kugaragara mu mezi ya Mata, Kamena na Nyakanga, ndetse no hagati mu kwezi kwa Kanama 2026 abwira Akanama ka Loni ko hari amakuru afatika agaragaza imikoranire hagati ya FDLR n’iyindi mitwe nka FARDC, CNRD, FLN, FDLR, Wazalendo, Nyatura, mu gace ka Walungu muri Repuburika iharanira Demokalasi ya Congo.
Kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR, nkuko bikubiye mu masezerano, yasobanuye ko umutwe wa F.D.L.R ari kimwe mu bikorwa impande zombi zumvikanyeho kandi ko bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, Aho Amb. Ngoga yagaragaje ko kuba FDLR igikomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byibasira umutekano w’igihugu ari ikibazo cyidakwiye kwirengagizwa.
Yagize ati: “FDLR ni umutwe witwaje intwaro ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’igisirikare cyateguwe neza n’amateka y’ibitero wagabye ku Rwanda byose birazwi, ukorera hafi y’umupaka wacu kandi ugafatanya n’ingabo za bimwe mu bihugu duturanye”.