Kuri Pasika, Papa Francis yasabye guhagarika imirwano muri Gaza
Imibereho

Kuri Pasika, Papa Francis yasabye guhagarika imirwano muri Gaza

KAMALIZA AGNES

March 31, 2024

Papa Francis yongeye  gusaba ko imirwano yahagarara muri  Gaza ndetse bidatinze hakarekurwa imfungwa zose za Isiraheli zafashwe bugwate.

Papa yabitangarije mu ijambo ryo kwizihiza igitaramo cya Pasika cyabereye mu Kiliziya cya Mutagatifu Petero (St Peter) kuri iki Cyumweru.

Yavuze ko Gaza yahabwa ubufasha bwose bugenewe ikiremwamuntu, kandi ahamagarira ko ingwate  zafashwe  ku ya 7 Ukwakira 2023 zirekurwa ndetse imirwano igahagarara muri ako karere.

Ati: “Ntidukomeze kwemera ko imirwano ikomeza kugira ingaruka  ku baturage, mbega imibabaro tubona mumaso y’abana! Abana bibagiwe kumwenyura. Baratubaza bati: Kuki hahoraho urupfu?”

Papa yongeyeho ko intambara ari ubuswa ndetse no gutsindwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryatangaje ko Isiraheli yishe abana barenga 13.000 muri Gaza kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira, mu gihe abandi bafite ibibazo by’imirire mibi.

Papa Francis yavuze ko mu bihe by’intambara abana bibagiwe kumwenyura, asaba abatuye Isi gufasha abababajwe n’ibibazo byo kubura ibiribwa ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA