Kuririmba mu muhango wo kwita izina byatumye akora mu nganzo
Imyidagaduro

Kuririmba mu muhango wo kwita izina byatumye akora mu nganzo

MUTETERAZINA SHIFAH

August 25, 2025

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu njyana gakondo, ‘Thierry Wacu mu muziki’, avuga ko amahirwe yagize yo kuririmbira mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi, byamuhaye igitekerezo cyo guhimba indirimbo yise “Nduririmbe.”

Uwo muhanzi yitabiriye anatarama mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi wabaye mu mwaka wa 2023, ari naho yakuye igitekerezo cyo kugana inganzo agahimba iyo ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya yatangaje ko igitekerezo cy’iyo ndirimbo yagikomoye ku buryo yabonaga abitabariye uwo muhango bizihiwe n’ibyiza by’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu 2023, nagize amahirwe yo kuririrmba mu musangiro (Gala Dinner) mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi, mbona ukuntu abantu biganjemo Abanyamahanga bizihirwa kubera iby’iwacu, ngira igitekerezo cyo guhimba indirimbo igaragaza ishusho y’u Rwanda, n’ibyiza byarwo.”

Avuga ko kuri we u Rwanda rusobanuye urukundo, ariyo mpamvu yahisemo gutanga umusanzu we mu kuririmba indirimbo irusingiza ikarurata ibigwi n’ubwiza rwihariye.

Ati: “Nduririmbe navugaga u Rwanda. U Rwanda kuri njye rusa n’urukundo kandi urukundo ni ubuzima, naricaye ndavuga nti reka nkore indirimbo ivuga ku byiza by’u Rwanda ntange umusanzu wanjye.”

Uretse kuba Thierry Wacu aririmba, asanzwe akora imirimo itandukanye ikenerwa mu bukwe irimo kuririmba, kuvuga amazina y’inka no kuba umusangiza w’amagambo.

Urugendo rwe rw’umuziki yarutangirirye mu Kiliziya, aza kwitabira amarushanwa yategurwaga na KNC, urukundo rw’umuziki ruza kumugeza ku ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga.

Ubusanzwe amazina ye bwite ni Dushimiyimana Thierry Pacifique.

Uwo muhanzi urimo gutegura umuzingo mugufi (EP), asanzwe azwi mu ndirimbo nka Nduririmbe hamwe n’igisigo aherutse gushyira ahagaragara yise Umugore.

Thierry Wacu avuga ko yahimbye ‘Nduririmbe’ kugira ngo atange umusanzu we
Uretse kuririmba Thierry asanzwe ari umusangiza w’amagambo mu birori
Mu buhanzi akora harimo no kuvuga amazina y’Inka

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA