Kutagira amakuru ku by’imari bidindiza abagore bakora ubuhinzi
Ubukungu

Kutagira amakuru ku by’imari bidindiza abagore bakora ubuhinzi

KAMALIZA AGNES

March 26, 2026

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’ubuhinzi bavuga kutagira amakuru ahagije y’imikorere y’ibigo by’imari n’uburyo boroherezwa mu kubona inguzanyo, bituma bitinya ntibagane ibyo bigo ngo bateze imbere umwuga bakora.

Ni ibyagarutsweho ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo abagore barenga 400 baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda bahuriye hamwe bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, banaganira ku iterambere ry’umugore mu buyobozi, kubona amasoko, no kwisunga ibigo by’imari mu bakora ubuhinzi.

Abagore baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko batajya bamenya amakuru y’uburyo babona inguzanyo kuko baba bakeka ko bisaba ingwate nini no kwishyura ku nyungu iri hejuru, kandi mu by’ukuri atari ko biri.

Byishimo Aisha ukorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Kayonza yagize ati: ”Kubona inguzanyo twumvaga ko bitaba byoroshye kubera ko twitinyaga tunatekereza ko nitujya kuyisaba badusaba inyungu iri hejuru no kubera kutamenya. Gusa badushishikarije ko dushobora gusaba inguzanyo tukishyura ku nyungu nkeya.”

Mukarurangwa Delphine uhinga ibogori na Avoka mu Karere ka Huye, avuga ko we na bagenzi be batinyaga gufata inguzanyo batekereza ko ibigo by’imari ari iby’abifite. Agaragaza ko ubu asobanukiwe uburyo inguzanyo zorohejwe ariko agasaba ko izo serivise zamanurwa zikajyanwa hasi mu byaro, aho zitaramenyekana dore ko abo baturage ari bo benshi bakora ubuhinzi.

Yagize ati: ”Batubwiye ko hari ibigo tugomba kugana ariko abenshi mu cyaro ntabwo tubizi. Uba usanga ibyo bigo bidahari biri mu mijyi mu byaro hari ababihagarariye kandi na bo nta makuru menshi baba bafite. Icyo dukeneye ni uko batwegera mu byaro kuko abadamu bo mu cyaro ni bo bahinzi, bamanuke batwereke imikorerere.”

Abagore bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda, kuko 65.5% by’abagore bakora ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kubicuruza. Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, (AGRA) rigaragaza ko ryiteguye kugabanya imbogamizi abagore bahurira na zo mu rwego rw’imari ndetse bakoroherezwa kubona inguzanyo.

Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri AGRA, Peter Okamah yagize ati: ”Hari porogaramu dufite zorohereza kugera kuri serivise z’imari, kubona inguzanyo cyane cyane abakora mu bucuruzi no mu buhinzi.” Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko kubakira abagore ubushobozi ari inkingi ya mwamba mu buhinzi n’ubworozi kuko bagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze Solange agaragaza ko kubakira abagore ubushobozi ari ugushyigikira ubukungu burambye n’umutekano w’ibiribwa, bityo bagomba kwagura imitekerereze ndetse bagahanga udushya mu mwuga bakora.

Yagize ati: ”Bagomba gushishikarizwa gutekereza ibirenze umusaruro, imishinga migari no guhatana ku masoko kuko ahazaza h’ubuhinzi mu Rwanda hazashingira ku bagore bahanga udushya.” Ubuhinzi bukomeje kuba inkingi ikomeye mu bukungu bw’Igihugu kuko bwihariye hafi 25% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, (GDP) ndetse butanga akazi ku baturage hafi 69%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Dr Uwituze Solange yasabye abagore bakora ubuhinzi guhanga ibishya no kugana ibigo by’imari kugira ngo biteze imbere umwuga wabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA