Kutagira ubwiherero ni ikibazo kireba buri wese-MINISANTE
Ubuzima

Kutagira ubwiherero ni ikibazo kireba buri wese-MINISANTE

KAYITARE JEAN PAUL

November 19, 2024

Kuba hari abantu badafite ubwiherero si ikibazo kireba umuntu ku gito cye, ahubwo kireba buri muntu, kuko kuba budahari bishobora guteza indwara n’ababufite.

Mukamunana Alphonsine, impuguke ishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, agaragaza ko kutagira ubwiherero bigira ingaruka kandi ko ari ikibazo cya buri wese.

Yabigarutseho mu kiganiro cya RBA ‘Waramutse Rwanda’ cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024. Ni mu gihe kandi tariki 19 Ugushyingo buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero.

Yagize ati: “Kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa ni ikibazo kitarebwa n’umuntu umwe ahubwo twagombye kukireba mu buryo bwagutse.

 Iyo witumye ku gasozi wangiza isoko y’amazi, wangiza ubwiza bw’amazi, byarangiza bikaba rwa ruhererekane, ugasanga bigiye gutera abantu indwara.”

 Yerekanye ko kugeza uyu munsi 72% by’abaturage ari bo bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu Rwanda.

 Muri bo, 18% bafite ubwiherero basangiye mu gihe 1% ari abaturage badafite ubwiherero namba, abo ngo ni bo usanga bituma ku gasozi abandi bagatira abaturanyi.

 Mukeshimana Vestine, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mazi isuku n’isukura (WaterAid Rwanda), yavuze ko mu bihugu bya Afurika, ahatari ubwiherero bwujuje ibisabwa byagiye biba intandaro yo guhohoterwa kw’abagore n’abana b’abakobwa bata ishuri.

 Ati: “Ubwiherero bubuza umutekano mu bihugu bya Afurika bwagiye buba intandaro yo guhohoterwa kw’abagore n’abakobwa ndetse bukaba intandaro y’uko abakobwa bava mu mashuri kubera ko bajyaga kwiherera bagasanga ibanga bifuza ntabwo rihari bagahitamo kwigumira mu rugo cyane cyane iyo babona basaza babo bashobora kubabonera ubwambure bakaba banabahohotera.”

Asobanura ko ubwiherero ari ngombwa ko bugira umutekano mu rwego rw’uko buba busakaye, ubwiherero nk’ibanga ku buryo umuntu uburimo aba yiherereye kandi imyanda ntibashe kugaruka ngo yanduze ibidukikije.

Yongeraho ko ubwiherero bugomba kuba bufite uburyo bwo gukaraba intoki ko mu gihe ntabwaba buhari, byateza indwara ziterwa n’umwanda.  

Raporo yo mu 2019 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yagaragaje ko ku Isi abana 700 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munota umwe cyangwa ibiri, bazize indwara y’impiswi kubera isuku nke, kudakorerwa isuku ihagije mu gihe bakeneye gukoresha ubwiherero.

Iyo raporo kandi igaragaza ko abaturage bari munsi ya 10% batuye mu cyaro muri Côte d’Ivoire, ko ari bo gusa bari bafite ubwiherero kandi busukuye.

Igaragaza ko 2/3 by’abituma ku gasozi cyangwa ahandi hatari mu bwiherero ari abatuye mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya cyane cyane mu bice by’icyaro.

 UNICEF yagaragaje ko 75% by’abantu bituma ku gasozi n’ahandi hatari mu bwiherero ari abo mu bihugu bitanu Ari byo u Buhinde, Indonesia, Nigeria, Ethiopia na Pakistan.

Imibare igaragaza ko abarenga miliyari 3.6 ku Isi nta bwiherero bagira. Miliyoni 419 muri bo, bakituma ku gasozi, naho mu Rwanda abaturage 72% ni bo bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA