Kutita ku buziranenge bw’umusaruro w’ubuhinzi byabateje igihombo
Ubukungu

Kutita ku buziranenge bw’umusaruro w’ubuhinzi byabateje igihombo

MUTETERAZINA SHIFAH

December 25, 2025

Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi bw’imiteja n’urusenda bavuga ko bwabahomberaga kubera kutamenya ko ari ngenzi kwita ku buziranenge bw’umusaruro w’ibihingwa byabo.

Abavuga ibi ni urubyiruko rugera kuri 340, rukora ubuhinzi n’ubworozi rufite inganda nto n’imishinga igera kuri 62 yashyizwe muri gahunda ifashwa n’umushinga wa ‘Serve’ ushyirwa mu bikorwa n’umuryango DUHAMIC-ADRI.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2025, mu nama yabahuje n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano kubungabunga umusaruro n’ubuziranenge bwawo.

Uwanyirigira Gaudence ukorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere Nyamagabe, avuga ko atari azi ko bishoboka ko yakwandikira Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) agisaba ubujyanama mu kwimakaza ubuziranenge mu buhinzi.

Ati: “Amakuru ntari nzi ni uko ushobora kuba wasaba RSB bakaba baza kugusura uwo ari we wese, nibwiraga ko hari ubuso bw’ubutaka runaka baheraho cyangwa intera waba ugezeho, ariko namenye ko uwo uri we wese bagusura.

Mbere ngihinga ibigori, nigeze gukoresha ifumbire nabi, ibigori birababuka, icyo gihe nahombye umusaruro, mbajije bambwira ko nakoresheje nabi ifumbire, ariko ubu namenye ko atari buri fumbire iba yuzuje ubuziranenge.”

Uwitwa Nsabimana Jean Marie Vianey ukorera ubuhinzi bw’imiteja mu Karere ka Rulindo, avuga ko we yari azi ko kwita ku buziranenge bireba abafite inganda zikora ibinyobwa.

Ati: “Njye narinzi ko iby’ubuziranenge bireba ziriya nganda zirirwa zikora ibinyobwa, sinarinzi ko n’abahinzi bitureba. Batwigishije ko hari imiti yemewe n’itemewe ariko twe twabonaga umuti tugatera ku gihingwa, none twamenye ko hari iyo wateraho umusaruro wawe ntibawutware.”

Umuyobozi w’imigendekere myiza y’imishinga (Progarams Manager) muri DUHAMIC-ADRI Habimana Théogène, avuga ko batumije bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo bagirwe inama ku bijyanye no kwita ku buziranenge bw’ibyo bakora.

Yagize ati: “Twabahuje uyu munsi mu gikorwa cy’ingenzi, aho tugamije ko urubyiruko ruri mu buhinzi by’umwihariko abakora ibijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro mu byo bakora, hakenerwa abantu batandukanye barimo abaguzi, n’abashinzwe ubuziranenge. Uyu munsi barahura n’abashinzwe iby’ubuziranenge basobanukirwe icyo basabwa.”

RSB isanganywe gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’ yashyiriweho ibigo bito n’ibiciriritse mu rwego rwo kubifasha kubona ibirango by’ubuziranenge, aho ba nyirabyo bandika basaba gusurwa, hagasuzumwa niba koko icyo cyangombwa bagikwiye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Alice Mukamugema, yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu byo bakora bakihaza, bakanahaza isoko.

Ati: “Urubyiruko rukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, barasabwa gushyira imbaraga mu byo bakora, bakabikora bumva ko ari wo mwuga wabo, kandi bakumva ko hari umusanzu barimo gutanga mu guteza mbere Igihugu binyujijwe mu buhinzi n’ubworozi.”

Ikindi bakwiye kwita ku buziranenge bw’umusaruro wabo kuko nkuko bizwi ibyo duhinga biribwa mu gihugu ariko turashaka no kongera ibijya hanze tukongera amadovize “

Serve ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na DUHAMIC-ADRI, ugaterwa inkunga na Master Card Foundation muri gahunda yo guherekeza urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’ibijyanye n’inyongeragaciro muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa byabo.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite gahunda yo gukuba inshuro zirenga icumi ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n’ibyoherezwaga mu 2024.

Bimenyimana Theogéne avuga ko muri uwo mushinga babonye ko igikenewe ari ugutanga amahirwe kuko abantu bose bashoboye
Bamwe mu rubyiruko basobanukiwe uko ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa
Urubyiruko rusaga 340 ni rwo rufashwa mu mushinga Serve
MINAGRI yasabye urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi kubikora bashyizeho umwete

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA