Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko kuva ku wa 07 Mata kugeza muri Nyakanga 1994, u Rwanda rwasaga nk’urubambwe ku musaraba kubera ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwacagano, abantu baratakaje ubukirisitu bahitamo kwica bagenzi babo.
Ubwo yari mu gitaramo cya Misa ya Pasika mu ijoro ryo ku wa 04 Mata 2026, Karidinali Kambanda yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye igipimo cy’ibura ry’ubukirisitu aho abantu biciwe kandi bagakomeretswa na bene se. Yagaragaje ibi mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100.
Karidinali Kambanda yavuze ko mu gihe cya Jenoside abahamya mu kwemera babaye mbarwa batatira igihango ndetse Igihugu cyisanga mu bihe nk’ibyo Yezu Kirisitu yanyuzemo abambwa ku musaraba. Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nk’igipimo cy’ibura ry’ubukristu, ukwemera n’ubwangamugayo, abahamya b’ukwemera babaye mbarwa, igihango cya batisimu henshi kiratatirwa. Kuva mu muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, u Rwanda rwasaga nk’urubambwe ku musaraba.”
Yongeyeho ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari benshi bibazaga niba bazasubira mu kiliziya barakomeretse mu kwemera, ariko Imana igacisha ubuvunyi bwayo mu bihe bikomeye, Jenoside igahagarikwa, abantu bagatangira inzira yo kongera kubana mu mahoro no kwiyubaka.
Yagaragaje ko iyobera ry’urupfu n’izuka rya Kirisitu bitanga urumuri kandi bigakomeza abantu muri iki gihe cy’akababaro u Rwanda rugiyemo. Yavuze ko Yezu ari we wunze ubumwe kandi ububabare bw’abo Igihugu cyibuka na we yabugize ubwe kuko bababajwe nkuko yababajwe; asaba Abanyarwanda kwibuka bakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bagakomeza kunga ubumwe.
Yagize ati: ”Ububabare bwabo yabugize ubwe, Yezu Kirisitu yababaranye n’abacu twibuka ndetse yababaye muri bo kimwe nawe, baratotejwe, barahunga bangwa n’abantu baragambanirwa, baricwa. Mu kwibuka ubwo bubabare bwabanyujije mu nzira y’umusaraba tuzaba tuzirikana ko bari abavandimwe, abayeyi, abana bacu twari dusangiye urugendo rw’ubuzima dusangiye kuba abana b’Imana tuzabunamire tubibuke twunze ubumwe twese ni yo sano dufitanye izatume dukomeza kuba hafi abarokotse tubahumuriza.”
Karidinali Kambanda yashimangiye ko Imana ari yo yunamuye u Rwanda ikaruha abagabo n’abagore b’Intwari babaye amatara yaka mu joro ry’icuraburindi, barimo abanze kwishora mu bwicanyi, abagize abo bahisha, abatanze ubuzima bwabo kugira ngo bagire abo barokora n’abandi.
Yagaragaje ko abo ari abahamya b’urukundo n’ukwemera asaba abakirisitu gukora icyunamo mu rumuri n’umutsindo wa Pasika kuko bizatuma bibukana ukwizera ko abapfuye bataheranwe n’urupfu ahubwo bazazuka.
Yasabye gukomeza gusabira ku Mana abapfuye ndetse bakagira umutima ucyeye, bagatsinda urwango, ivangura n’inzika, kudaheranwa n’ikibi kandi bagakomeza gusengera Akarere u Rwanda ruhereyemo n’Isi basaba amahoro no gutsinda ikibi.