Ubuzima bwiza buzira umuze ni bwo bwa mbere butuma abantu babasha gukora bagatera imbere, bityo Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage binyuze mu nzego zitandukanye harushaho kunoza serivisi z’ubuzima, harimo n’ubwisungane mu kwivuza, bityo Mituweli ikaba atari umuzigo ku baturage, ahubwo ari uburyo bworohereza bose kwivuza.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kibanze ku bikorwa bya Guverinoma ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage ku isonga: Gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro’.
Dr, Nsengiyumva yavuze ko mu guteza imbere urwego rw’ubuzima hibandwa ku ngingo 5 ari zo gukomeza guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, kongera abakora mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ibikorwa remezo mu rwego rw’ubuzima, gukurikirana no kwirinda indwara z’ibyorezo no guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima.
Guteza imbere ubuvuzi: Mituweli si umuzigo ku baturage
Mu kwita ku buzima hashyizweho uburyo bworoshya kwivuza, harimo ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bwatangiye mu 2011, kuri ubu bwanazamuriwe ibiciro hashingiwe ku byiciro abantu barimo bigaragara muri Sisitemu imibereho, ahishyurwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 na 20. Ibyo byakozwe hagamijwe kongerera ubushobozi urwego rw’ubuvuzi, ku buryo abarwayi bazajya babona ubuvuzi ku ndwara zinyuranye.
Ku kibazo cy’ababa barashyizwe mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi nta mpungenge bizakosorwa
Dr. Nsengiyumva yagize ati: “Inzego z’ibanze zahawe amabwiriza ko zikwiye gufasha abaturage aho bigaragaye ko hari amakosa bigakosorwa byihuse, si ukuvuga ngo ibyo biciro bishya ntibishobora guhinduka.
Ahaba harabaye amakosa hakosorwa, bishobora guhinduka, ariko sisitemu ikwiye kubakwa ku buryo niba uyu munsi byakozwe nta kazi, ejo umuntu akabona akazi, sisitemu ikwiye kumushyira mu cyiciro cy’ubushobozi afite, kimwe nuko ufite akazi, gahagaze yashyirwa mu cyiciro kijyanye naho ari.”
Yongeyeho ati: “Amavugurura ntagamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza mu buryo burambye ku nyungu za buri wese. Twe nk’Abanyarwanda ubuzima bwacu ni twe bureba, ni yo mpamvu dusabwa guhuza imbaraga ngo twishyure ikiguzi cy’ubuvuzi kugira ngo twese tubashe kwivuza. Ni byo bizadufasha gusigasira ubuzima no kwigira kuko ari byo shingiro ry’Igihugu cyacu.”

Yatanze umucyo ku ishyirwaho ry’ibiciro bishya, avuga ko hashingiwe ku makuru buri rugo rwitangiye kuri Sisitemu imibereho kandi kongera amafaranga no gushyira abaturage mu byiciro byakoranywe ubushishozi, ndetse hazakomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.
Ku kibazo cya Mituweli yazamutse, ibyiciro byahereye ku bushobozi bwabo. Icyiciro cy’abatishoboye ni icy’abatanga 4 000 ku muntu ku mwaka ni abatagira icyo binjiza bangana na 7% by’abaturage bose, Leta izabatangira amafaranga yose.
Sisitemu yasanze abashobora kuba binjiza amafaranga ari munsi ya 30 000 Frw ku kwezi batanga 4 000 Frw ariko Leta ikabingereraho 1 000 Frw bangana na 23%. Icyiciro gikurikiyeho ni icy’abahembwa cyangwa binjiza hagati y’amafaranga y’u Rwanda 30 000- 60 000 ku kwezi, abo batanga ibihumbi 5 000 bangana na 35%, icyiciro gikurikiyeho ni icyo sisitemu igaragaza ko binjiza hagati ya 60 000 – 120 000Frw ku kwezi basabwa 8 000 ku muntu ku mwaka, bangana na 27% naho icyiro kindi gitanga 20 000 ku muntu ku mwaka ni abo bigaragara ko binjiza amafaranga arenga 120 000Frw ku kwezi bangana na 8%.
Gahunda ya Mituweli yagabanyije umutwaro w’ikiguzi cyo kwivuza, yashimangiye uburyo bwo kugeza kuri bose serivisi z’ubuvuzi kuko ari uburyo bw’ubwisungane magirirane, yatumye Abanyarwanda benshi batinyuka kujya kwa muganga bakivuza hakiri kare, kandi abagera kuri 88% bari muri Mituweli.
Ku bwishingizi bwa Mutuweli hongewemo indwara zikunda kwibasira Abanyarwanda zigora kuzivura harimo kubagwa umutima, gusimbura impyiko kubagwa amagufwa n’umugongo, izisaba guhindurirwa igufwa ry’itako, guhabwa inyunganirangingo n’insimburangingo ku bafite ubumuga n’izindi. Hanongerewe urutonde rw’imiti ruva kuri 850 rugera ku miti 1,450.
Kwiyongera kw’indwara n’imiti byasabaga ko n’ikigega cya Mituweli kigira amikoro yisumbuye, ngo cyuzuze inshingano zacyo, ibyo bigomba kujyana no kongera amafaranga ari mu kigega Mituweli ikoresha.
Kuva mu myaka 10 ishize amafaranga ikigega cya Mituweli cyakoreshaga yikubye inshuro zirenze 2, yavuye kuri miliyari 39 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025. Umusanzu w’abanyamuryango wakomeje kuba 3,000 kuva 2011, byatumye uruhare rwabo ruva kuri 67% mu 20211 rugera kuri 32% mu 2025.
Kugira abakozi bashoboye kandi bahagije

U Rwanda rwongereye umubare w’abaganga b’inzobere bunganirwa n’Abajyanama b’ubuzima ari na bo musingi w’uru rwego. Mu gihugu hose hari Abajyanama b’ubuzima bagera ku 58,298, bakorera mu Midugudu yose. Hagamijwe kugera ku mubare uhagije w’abakozi mu rwego rw’ubuzima, hatangiye gahunda yo gukuba inshuro 4 umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu myaka 4 uhereye mu 2023.
Mu myaka itatu abaganga bikubye 3
Nyuma y’imyaka ibiri, umubare w’abanyeshuri batangira buri mwaka warazamutse uva ku mpuzandengo y’abanyeshuri 1 604 ku mwaka ugera ku 6 340 mu 2025, bigaragaza ko ku mpuzandengo y’imyaka 3 umubare wikubye inshuro zirenze 3. Abiga ubuvuzi mu byiciro bitandukanye basaga 33 000 kandi bazaba barangije amashuri mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi mu 2028.
Kongera ubushobozi bw’abarimu mu nzego z’ingenzi mu buvuzi zirimo ububyaza, guteza ikinya, ubuvuzi bw’amaso n’amenyo, hazanakomeza kwagura ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe kongera ibikorwa remezo byo kwigisha no kuzamura ubushobozi bw’abakozi.
Guverinoma izanakomeza guteza imbere ubufatanye mu Karere no ku rwego mpuzamahanga n’amashuri yigisha ubuvuzi ku buryo bworohereza abanyeshuri bacu gusangira ubumenyi n’imikorere myiza n’abandi.
Kwegereza Abanyarwanda ibikorwa remezo by’ubuzima
Hashyizwe imbaraga mu kwegereza Abanyarwanda ibikorwa remezo by’ubuzima, abaturage babona serivizi z’ubuvuzi binyuze mu mavuriro mato agera ku 1 300, hakozwe isuzuma ku mikorere bigaragara ko 90% akora neza, naho 10% harimo naho adakora na busa, biteganyijwe gukemurwa bitarenze uyu mwaka. Ku rwego rw’Imirenge hari ibigo nderabuzima 518, muri byo ibigera ku 8 byakira abarwayi benshi kandi bigatanga serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye.

Mu Ntara y’Uburengerazuba, ibigo byongerewe ubushobozi harimo ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, Nyabitimbo na Bweyeye biri mu Karere ka Rusizi. Mu Mujyi wa Kigali hari ibigo nderabuzima bya Kanyinya, Gatenga na Nyarurenzi.
Mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Bugesera hari ikigo nderabuzima cya Ngeruka, n’ikigo nderabuzima cyo mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe. Ku rwego rw’Akarere hari ibitaro 34, ku rw’Intara n’Umujyi wa Kigali hari ibitaro, 3 naho ku rwego rw’Igihugu hari ibitaro 5 n’ibindi 5 bitanga ubuvuzi bwihariye.
Hubatswe hanavugururwa ibitaro 10
Kuva 2017, hubatswe hanavugurirwa ibitaro 10 birimo Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, Byumba, Nyarugenge, Masaka, Kabgayi, Kibogora na Shyira. Byananjyanye no kuvugurura no gushyira ibikoresho mu mavuriro mato, mu bigo nderabuzima no mu bitaro by’Uturere, ngo ubuzima bufite ireme bugerweho ku rwego rumwe mu gihugu hose.
Imbangukiragutabara zikubye hafi kabiri, hazanozwa n’imicungire yazo
Serivisi z’imbangukiragutabara zariyongereye ubu mu gihugu hose hari 510, zivuye 263 muri 2023. Hakomeje kunozwa imikoreshereze yazo ngo zitange serivisi nziza, Igihe zikoresha zigera ku murwayi ku mpuzandengo y’iminota 15 mu Mujyi wa Kigali bivuye ku minota 45. Mu Ntara cyavuye ku mpuzandengo y’amasaha 2,5 kigeze ku minota 45.

Hazakomeza kwagurwa ibikorwa remezo by’ubuzima, ubu hakomeje kubakwa no kuvugurura ibitaro birimo ibya Kibungo, Kirehe, Ruhengeri, Nyamata, Muhororo, Gihundwe n’ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bya Ngarama bizakomeza no kujyana no kongera ibigo nderabuzima n’amavuriro mato.
Abajyanama b’ubuzima na drone mu kwihutisha ubuvuzi
Abajyanama b’ubuzima bakomeza kongererwa ubushobozi mu kuvura indwara zitandukanye, mu Turere 25 bamaze guhabwa telefone zibafasha kuvura bakoresheje ikoranabuhanga, bose uko ari 58,298 bose bazazigezwaho. Mu rwego rw’ubuzima, kuri ubu abarwayi bashobora gusaba guhura na muganga bagasuzumwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Amavuriro mato arenga 200 yatangiye kurikoresha ibigo nderabuzima 349 byatangiye gukoresha uburyo bwa e-ubuzima.

Mu kunoza no kwihutisha kugeza imiti y’ibanze, inkingo n’amaraso ku mavuriro kuva muri Gicurasi 2016 hatangiye gukoreshwa drone, ubu drone 100 zikora ingendo 541 buri munsi zihutisha imiti, amaraso n’inkingo byihutirwa byagize uruhare mu kugabanya imfu z’ababyeyi ku kigero cya 51%.
Gukurikirana no kwirinda indwara z’ibyorezo
Habayeho guhangana n’ibyorezo birimo Covid-19, Marburg, Kolera n’iseru binyuze mu bufatanye bw’inzego. Gutahura indwara hakiri kare no gufata ingamba zihuriweho, kuri Covid-19 byagabanyije ingaruka zayo kuko hakurikiranwa abanduye, abahuye na bo no gukingira.
Kubera imihindagurikire y’ibihe Guverinoma izakomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga harimo n’Ubwenge Muntu Buhangano (AI). Hanatangijwe gahunda yo kubaka inganda zikora ibikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, urukora inshinge rwatangiye mu 2024, kwagura uruganda rukora imiti (LABOPHAR) ruri mu Karere ka Huye, ruzajya rukora serumu rugatanga imirimo ku bantu barenga 300, inganda zikora inkingo n’ibindi.
Hari kubakwa ububiko bugezweho bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bizatuma Igihugu kizigama miliyoni 400 Frw buri mwaka. Hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera ubushobozi bwo kwiga indwara no gukora ubushakashatsi ku miti mishya, bikazagira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi mu Karere mu rwego rw’ubuzima.
