Kuvugurura ubworozi byamukuye ku nka ikamwa litiro 5 agera kuri 23
Ubukungu

Kuvugurura ubworozi byamukuye ku nka ikamwa litiro 5 agera kuri 23

NYIRANEZA JUDITH

August 9, 2024

Abiyingoma Livingstone wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi avuga ko kuvugurura ubworozi byatumye umukamo uzamuka, ava ku nka za gakondo zakamwaga litiro eshanu ku munsi none afite ikamwa litiro 23 ku munsi.

Yatangarije Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye imurikabikorwa rya 17 mu Buhinzi n’ubworozi, ko yatangiye ari umworozi usanzwe ariko abonye amahugurwa yahawe n’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamomu Rwanda RPPD ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akiga uko ubwatsi bwakumishwa bugahunikwa no mu gihe cy’impeshyi amatungo akabona ibiyatunga, byamufashije ndetse aba umufashamyumvire.

Yagize ati: “Ndi umufashamyumvire wahuguwe n’Umushinga RDDP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ubusanzwe nari umworozi usanzwe ariko aho tuboneye amahugurwa twize korora inka zitanga umukamo.

Mfite inka ikamwa litiro 23 ku munsi no mu gihe cy’izuba ntigabanya. Mbere ntarahugurwa nari mfite inka yakamwaga amata menshi yakamwaga litiro 5, eshatu za mugitondo n’ebyiri za nimugoroba, zabaga ari inka za gakondo zivangavanze ukuntu utamenya n’inkomoko.”

Amahugurwa Abiyingoma Livingstone yahawe yatumye yaguira ibikorwa bye akora na kampani

Abiyingoma yakomeje asobanura ko hari itandukaniro ku nka zirirwa zigenda n’izororerwa mu biraro.

Ati: “Inka zaragendaga, tugera naho twubaka tuzishyira mu biraro, dutangira guhinga ubwatsi kuko uriya mushinga wagiye ubidufashamo, tukabwumisha, tukabufunga, buba burimo ibinyampeke nka kakamega, korolisi gayana, kaliyandara n’ubundi biri kuri 70% n’ibinyamisogwe byubaka umubiri biri kuri 30%.

Yongeyeho ati: “Iyo tugiye kugabura ubwo bwatsi turabusya n’imashini (chopper machines), ikabicagagura, noneho iyo nka iba iriye ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri.

Ibijyanye n’izuba, inka iri mu kiraro ukayimenyera ubwatsi wahunitse ukayibonera amazi ikanywa, ikamwa kurusha ya nka yazereraga muri iki gihe, nka njye ubu muri iki gihe ni bwo mfite amata mu gihe abandi bavuga ko yagabanyutse.”

Abiyingoma yakomeje agaragaza ko uko inka inywa amazi menshi ari nako itanga umukamo.

Ati: “Umukamo uhora wiyongera, kuko iyo irishije ibyatsi ibyumye bituma inywa amazi menshi, kandi 70% by’amata ni ya amazi iba yanyoye.”

Twakoze n’imyunyu imyunyu twikorera harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, kalisiyumu ni twe tuwikorera.

Ubworozi buvuguruye avuga ko butuma umworozi amenya ibipimo bikwiye byo kugaburira itungo intungamubuiri zikenewe ngo naryo ritange umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Iyo ubwatsi bweze buratemwa bukumishwa, hanyuma bugashyira mu mashini ibukata ikanabukoramo imiba ibikwa mu nzu noneho bukazagaburirwa amatungo mu gihe cy’impeshyi.”

Kuba ubwo bwatsi buba bwumye, bukakaye, Abiyingoma yavuze ko imashini iyo ibucagaguye bifashisha murase bakayivangamo amazi litiro 1 ivangwamo litiro 5, z’amazi kandi iyo murase yongeramo ibitera imbaraga biba byaragiye bivamo, biba ari amasukari, murase iyongeramo, ikongeramo uburyohe n’impumuro nziza no koroha.

Abiyingoma ubu anafite kampani y’ibintu bitandukanye bifasha mu bworozi harimo nk’imyunyu, imbuto z’ubwatsi zitandukanye n’ibindi hagamijwe gukomeza kugira uruhare mu kuzamura umukamo kandi hari n’abajyayo kwimenyereza umwuga.

Umushinga RDDP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi IFAD ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Aba ni bamwe mu bimenyereza umwuga
Izi ni zimwe mu mbuto z’ubwatsi butuma umukamo uzamuka

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA