Minisiteri y’Ingabo muri Kuwait yatangaje ingabo z’icyo gihugu zibeshye zikarasa Indege eshatu z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) icyakora nta baguye muri icyo gitero.
Itangazo rya Amerika kuri uyu wa Mbere ryise icyo gitero kurasana kw’inshuti by’impanuka “friendly fire”.
Ni impanuka yabaye ubwo izo ndege zari ziri gutanga ubufasha mu bikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Epic Fury, bigamije kurasa Iran mu ntambara ibyo bihugu bihaganyemo na yo, kuva ku wa 28 Gashyantare 2026.
Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yarashe indege nyinshi z’ingabo za USA ariko ntiyatangaza umubare ndetse n’icyateye iyo mpanuka.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umuriro waka nyuma y’uko izo ndege zirashwe, mu gihe Perezida Donald Trump yemeje ko hashobora kubaho abandi basirikare benshi bapfira muri iyo ntambara.
Ku rundi ruhande Iran yatangiye kugaba ibitero bishya muri Saudi Arabia, aho yamishIJe ibisasu mu ruganda rutunganya peteroli ndetse no ku ruganda runini rutunganya gaze muri Qatar.
Kubera ko iyo ntambara ikomeje gukaza umurego ibiciro ku masoko mpuzamahanga bya gaze byazamutse cyane, aho hari aho byageze kuri 42% mu gihe iby’amavuta byageze kuri 13%.
Nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei wishwe na USA, icyo gihugu cyarahiriye kwihorera mu gihe ibihugu bahanganye na byo bikomeje kuyirasaho urufaya rwa za misile.