Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yasobanuye ko kubera ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda n’izo ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’ibiciro ku masoko, umuvuduko wabyo ku Rwanda utazarenza 4,6% mu mwaka wa 2024.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibiciro ku masoko muri uyu mwaka byagiye bihindagurika biturutse ku kuba ubuhinzi bw’ibiribwa bwaragenze neza.
Icyakora avuga ko mu gihembwe cya mbere cya 2022, kubera ko umusaruro w’ubuhinzi utagenze neza muri icyo gihe byatumye ibiciro ku biribwa bizamuka, hiyongeraho n’ibibazo byatewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Ati: “Nubwo ibiciro byakazamutse cyane twari ku kigero cya 5,2 %, mu mbago z’izazumuka ry’ibiciro ziba ziri hagati ya 2 na 8%, ariko imbere twabonaga tugira ikibazo cy’umuvuduko w’ibiciro ku mwasoko.”
Rwangombwa yatangaje ko byabaye ngombwa ko hazamurwa urwunguko rwa BNR ruva kuri 4,9 rugera kuri 5% mu guhangana n’icyo kibazo.
Gusa ntibyabujije ko ibiciro ku masoko bizamuka bitewe n’ikibazo cy’ibiribwa byari bike kubera ubuhinzi butatanze umusaruro uko bikwiye n’ibura ry’ibiribwa ku masoko mpuzamahanga.
Mu kiganiro yahaye RBA, Rwangombwa yagize ati: “Ari ibyo dutumiza hanze birahenda cyane, ibikomoka kuri peteroli birahenda cyane, ifumbire n’ibindi birahenda, bituma ibintu byose ku rwego mpuzamahanga bizamuka. Ntabwo politiki y’ifaranga yahagarika kuzamuka kw’ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibiciro byatewe n’ubuhinzi bwagenze nabi n’ibiribwa bikaba bikeya ku masoko”.
Kubera ingamba BNR yafashe yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 4,5% rugera kuri 7,5% mu 2023, bivuze kuzamura inshuro enye z’urwunguko, rwakozwe hagati y’igihembwe cya mbere cya 2022 no mu kwezi kwa Kanama 2023.
Rwangombwa yasobanuye ko mu mperaza za 2023 byagaragaraga ko umuvuduko w’ibiciro wari kuba wasubiye mu mbago zawo za 2 na 8%.
Ati: “Guhera mu kwezi kwa Kanama, twaherutse kuzamura urwunguko rwa BNR, mu kwezi kwa Ugushyingo 2023 ntabwo twaruzamuye no muri Gashyantare 2024, ibiciro byakomeje kumanuka mu muvuduko”.
Yasobanuye ko umuvuduko w’imanuka ry’ibiciro utandukanye no kugabanyuka kw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga byagabanyutse ariko hakaba n’ibindi bitahise bimanuka.
Asabanura ko hari ibiciro ku biribwa n’ibindi byazamutse bitewe n’uko ku isoko mpuzamahanga bitari bimeze neza ariko bikaba byarahindutse na byo bikagabanyuka.
Ati: “Ariko ibitarahindutse, tuvuge ubukode bw’inzu bwarazamutse, ibiciro kwa muganga ntabwo byasubiye hasi. Ariko icyo turwana na cyo ni ugutuma bidakomeza kuzamuka”.
Kubera izo ngamba zo kuzamura urwunguko rwa BNR no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga aho Banki z’Ibihugu bitandukanye ku Isi zafashe ingamba zo kugabanya ibibazo baterwa n’iyo ntambara y’u Busiya na Ukraine, ibibazo biyikomoka bigenda byoroha.
Rwangombwa ati: “Ibibazo twarwanaga na byo biragabanyuka, kwa kubura kw’ibiribwa, kw’ifumbire, bigenda bimanuka, icyo gihe ugutumbagira kw’ibiciro ku masoko twaterwa n’ibura ry’ibiribwa bituruka hanze biramanuka.
Twagize amahirwe uyu mwaka ubuhinzi buba bwiza, igihembwe cya mbere cyari cyiza cyane, n’icyakabiri cyari cyiza, nubwo mu mpera z’uyu mwaka twagize izuba ryinshi ariko ibyo byose byari byafashije mu guhangana n’ibibazo duterwa n’ibura ry’ibicuruzwa dutumiza hanze”.
Yongeyeho ati: “Ibyemezo Leta yafashe byatumye habaho guhangana n’umuvuduko w’ibiciro, bituma mu mpera z’umwaka ushize habaho kugabanyuka kw’ibiciro ku masoko, ndetse uyu mwaka iyo ubihuje ntabwo bizarenza 4,6%, biri mu nsi ya cya gipimo twumva bitagombye kurenga 5%”.
BNR yishimiye uko ibiciro byazamutse ku masoko uyu mwaka, kuko ibona ko bitabangamira izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu n’abaturage, nubwo bidakuraho ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro byari byayeho mu mwaka ushize no mu wawubanjirije.
Rwangomba ati: “Gusubiza umuvuduko w’ibiciro ku gipimo kizima bituma ubukungu bukomeza bwubakiye ku musingi muzima noneho na wa wundi uzamurira umukozi we umusharara buhoro buhoro, ukaza atagwa mu mwobo ahubwo ukaza uziba cya cyuho cyatewe na ya myaka ibiri twavuyemo”.
Mu guhangana n’itumbugira ry’ibiciro ku masoko mu myaka ibiri ishize, Guverinoma y’u Rwanda yari yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho nkunganira mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ishyirwa no ku biribwa bitandukanye bitumizwa hanze hanze y’igihugu n’ibindi.