Hasigaye iminsi ibiri ngo dutere umugongo umwaka wa 2025, twanzike umushya wa 2026. Ni igihe cyiza cyo kwibukiranya ibyaranze umwaka uri kurangira mu rwego rwo kumenya ibyo kwitsaho cyane mu mushya ugiye gutangira.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya igiye kubagezaho ibintu by’ingenzi byaranze umwaka wa 2025 mu mikino mu Rwanda.
U Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iba bwa mbere ku Mugabane wa Afurika (UCI)
Imwe mu nkuru zikomeye zagavuze mu mwaka wa 2025 mu Rwanda, ni ukwakira Shamapiyona y’Isi y’Amagare yakinwe ku nshuro ya 98.
Yari inshuro ya mbere mu myaka 100 ishize umujyi wa Afurika ari wo Kigali wakiriye iri siganwa riruta andi mu mukino w’amagare ku Isi.
Iri siganwa ryabaye tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025, ni ryo ryari rikomeye kuruta andi yabayeho kuko ryari rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo ahazamuka ha metero 5.475.
Ni isiganwa ryafashije u Rwanda kwinjiza amafaranga menshi kuko wari umwanya wo gucuruza ibyiza by’igihugu n’abaturage bacyo bakabona icyashara.
Mu bakinnyi barenga 770 bo mu bihugu byo ku migabane itandukanye y’Isi, biyongera ku babaherekeje n’amakipe yabo barenga ibihumbi 14. Amahoteli na resitora byabaga byuzuye harimo.
Bamwe mu bashyitsi babashije gusura ibice bitandukanye muri Kigali harimo n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bamenya amateka y’aho u Rwanda rwahereye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.
Muri iri siganwa kandi isura y’igihugu yabaye inziza ndetse irushaho kumenyakana ku ruhando mpuzamahanga, aho amashyirahamwe y’imikino mpuzamahanga n’abaterankunga bagiriye icyizere gikomeye Abanyarwanda n’imikorere y’igihugu, bashima politiki yarwo mu guteza imbere imikino, nk’uko biri mu ntego rwihaye y’icyerekezo cya 2050.


Zaria Court yatashywe ku mugaragaro yuzuye itwaye miliyoni 25$
Imwe mu nkuru zikomeye zaranze umwaka wa 2025 harimo nitahwa Zaria Court yari imaze imyaka ibiri yubakwa.
Umuhango wo gufungura iki cyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali wabaye tariki 28 Nyakanga 2025 witabirwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe Masai Ujiri watangije uyu mushinga akaba n’uwashinze Umuryango Giants of Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
Iki gikorwa remezo, Zaria Court Kigali, cyagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro yamaze kuzura itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw] ndetse haritegurwa kuyitaha ku mugaragaro.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.


FERWAFA yabonye abayobozi bashya

Umwaka wa 2025 usize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifite Komite Nyobozi Nshya iyobowe na Shema Ngoga Fabrice ikaba izamara imyaka ine.
Uyu mugabo wari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida, yasimbuye Munyatwali Alphonse wari kuri uyu mwanya kuva ku wa 24 Kamena 2023 kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe, Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.
Ngarambe Raphaël yongeye gutorerwa kuyobora FRVB ku nshuro ya kabiri
Umwaka wa 2025 usize Ngarambe Raphaël wari umukandida rukumbi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) mu gihe cy’imyaka ine iri mbere.
Ngarambe yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% ku majwi 33 y’abitabiriye amatora.
Amavubi yasoje umwaka 2025 ari ku mwanya 131 ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yasoje umwaka wa 2025 iri ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Ni umwaka utarahiriye Amavubi kuko mu mikino umunani mpuzamahanga yakinnye yatsinzemo umukino umwe, inganya undi ni mu gihe yatsinzwe itandatu.
Muri iyo mikino yose Amavubi yatsinze ibitego bibiri gusa yinjizwa 12
Ibi byatumye u Rwanda rutakaza imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, ugereranyije nuko byari bimeze mu 2024 aho rwasoreje ku wa 124.
Uyu musaruro mubi, wanagaragaye mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye CECAFA yabereye Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.
Iyi kipe yasoje iri rushanwa nta mukino n’umwe itsinze muri iryo rushanwa, kuko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0, uwa Kabiri rutsindwa na Kenya ibitego 2-1 naho umukino wa gatatu rwatsinzwe na Somalia ibitego 3-0.

RGB yongeye gusesa inzego z’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Imwe mu nkuru yavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2025, Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango wa Rayon Sports.
Ni icyemezo uru rwego rwafashe nyuma y’igihe muri iyi kipe hagaragara ibibazo by’ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere hagati y’abagize Inama y’Ubutegetsi yayo [Urwego Rukuru] ikuriwe na Muvunyi Paul na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée.
Aba bayobozi bombi bakunze kudahuza ku bijyanye n’amategeko shingiro y’Umuryango, cyane mu gusobanukirwa umuyobozi uhagarariye Rayon Sports mu buryo bw’amategeko, kudashyigikirana mu bikorwa by’ikipe, kutumvikana ku mushinga w’akanyenyeri wo gutanaga amafaranga yo gushyigikira iyo kipe aturutse mu bafana, igurwa ry’abakinnyi mu mpeshyi no ku byemezo byerekeye umutoza Afahmia Lotfi wirukanwe kubera umusaruro muke yagaraja mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2025/26.
Yari inshuro ya kabiri, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.
Amakipe yahagariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF yatashye rugikubita
Amakipe ya APR FC na Rayon Sports yahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza iwayo yatashye rugikubita atarenze ijonjora rya mbere.
APR FC yari ihagariye u Rwanda mu mikino CAF Champions League yongeye gusezerwa na Pyramids yo mu Misiri iyitsinze imikino yombi ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup na yo ntiyarenze umutaru kuko yasezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania iyitsinze imikino yombi ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda
Umwaka wa 2025, usize bwa mbere mu mateka,shampiyona y’u Rwanda ikinwa n’amakipe 18 harimo 16 yarwo n’andi abiri mu gihugu cya Sudani.
Ayo makipe ni Al-Merrikh na Al Hilal SC Omdurman yasabye gukina mu Rwanda nyuma yuko muri Sudani nta shampiyona ihaba kuva muri Mata 2023 kubera intambara.
Abakurikira ruhago y’u Rwanda bavuga ko ayo makipe hari imbaraga yongereye mu guhatana ku makipe akina muri iyi shampiyona.

Rayon Sports y’abagore yanditse amateka
Uyu mwaka wa 2025 usize Rayon Sports WFC ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yakinnye umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iyo hagati ritanga ikipe muri CAF Women’s Champions League.
Ku mukino wa nyuma iyi kipe yatsinzwe na JKT Queens yo muri Tanzania igitego 1-0.
Amakipe ya APR Basketball yitwaye neza mu marushanwa Nyafurika
Umwaka wa 2025 usize amakipe ya APR Basketball mu bagabo n’abagore yari yitwaye neza mu marushanwa nyafurika yakinnye.
Mu bagabo, APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025), nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo Misiri amanota 123-90.
Muri uyu mukino, Axel Mpoyo wa APR BBC yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya BAL watsinze amanota atatu ishuro 10 mu mukino umwe.
Mu bagore, uyu mwaka usize APR WBBC yegukanye ku nshuro ya mbere igikombe cy’imikino y’Akarere ka Gatanu itsinze mukeba REG WBBC amanota 82-71.
Uretse kwegukana iki gikombe, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yongeye kwegukana ku nshuro ya kabiri yikurikiranya umwanya wa gatatu mu mikino nyafurika ya ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’ itsinze ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 90-84.
Umusaruro udashamaje ku makipe y’igihugu ya basketball mu bagabo n’abagore
Umwaka wa 2025 warazwe n’umusaruro muke ku makipe y’igihugu ya basketball mu bagabo n’abagore yahagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yasezerewe mu Gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.
Harimo uwa mbere rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70, uwa kabiri rwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58. Ni mu gihe uwa gatatu rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.
Uyu musururo nkene mu bagabo wakomereje no mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2027 aho na bwo u Rwanda rwasoje imikino ibanza nta n’umwe rutsinze.
Umukino wa mbere rwatsinzwe na Guinée amanota 82-70, uwa kabiri rutsindwa na Tunisia amanota 79-66, mu gihe uwa gatatu rwatsinzwe na Nigeria amanota 75-69.
Mu bagaore naho umusaruro ntiwari mwiza mu Gikombe cya Afurika aho basoje imikino y’amatsinda nta ntsinzi.
Uyu musaruro udashamaje watumye uwari umutoza w’igihugu Cheick Sarr yirukanwa.
Volleyball y’u Rwanda yongeye kwiyuburura
Umwaka wa 2025 usize abantu benshi bongeye kuryoherwa n’umukino wa Volleyball, banitabira imikino yayo ku bwinshi.
Kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, ubushyuhe n’ububyutse by’uyu mukino byongeye kuzamuka ku rwego rwo hejuru, cyane ko benshi bahamya ko ari umwe mu yo Abanyarwanda bafitemo impano.
Uku kwiyuburura kwavuye ku kwikubaka kw’amakipe yagiye agura abakinnyi bakomeye b’imihanda yose aho hari abavuye muri Kenya, Tanzania, Cuba, Brésil n’ahandi.
Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025 yasojwe itarangiye yose
Umufaransa Fabien Doubey wa Total Energies wari ufite umwanya wa mbere, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025 nyuma y’aho Agace ka Karindwi kabaye imfabusa kubera Imvura nyinshi yatumye imihanda inyerera.
Amarushanwa mpuzamahanga ya Tennis yabereye i Kigali
Umwaka wa 2025 wabaye mwiza muri Tennis y’u Rwanda kuko RTF yaryakiriyemo amarushanwa mpuzamahanga yiganjemo ayo ku rwego rwo hejuru ndetse arimo ayabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.
Ayo marushanwa ni ‘’ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4, Billie Jean Cup 2025, Davis Cup, Rwanda Open 2025, ATP Challenger 75 Tour’, yitabiriwe n’abakinnyi babigize umwuga bari mu myanya myiza ku Isi muri Tennis y’abagabo.
Ikipe y’abafite ubumuga yatwaye igikombe cy’Afurika
Umwaka wa 2025 wagenze neza ku makipe y’Igihugu arimo iya Sitting Volleyball y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona Nyafurika yaberaga muri Kenya, naho iy’abagabo itsindwa na Misiri ku mukino wa nyuma.
Amakipe yombi ni yo azahagarira Afurika muri Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa mu 2026.
U Rwanda rwegukanye imidali ibiri ya Zahabu mu mikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA 2025) harimo iyegukanywe n’ikipe ya ITS Kigali muri Basketball na APE Rugunga yawegukanya muri Basketball y’abakina ari batatu.









