Kwemera icyaha, gusaba imbabazi ni urugendo bafashijwemo PFR – Ubuhamya bw’Abagororwa  
Ubutabera

Kwemera icyaha, gusaba imbabazi ni urugendo bafashijwemo PFR – Ubuhamya bw’Abagororwa  

KAYITARE JEAN PAUL

January 16, 2026

Bamwe mu bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi busanzwe n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge, bavuga ko kwiyakira, kwemera icyaha no gusaba imbabazi ari urugendo bafashijwemo n’Umuryango wa Gikirisitu uharanira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda, Prison Fellowhip Rwanda (PFR).

Esther wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Karongi, avuga ko icyaha yakoze acyemera bityo akaba yarakatiwe imyaka 15, amaze gukora imyaka 12 asigaje imyaka 3 ngo arangize igihano.

Mu buhamya yatangiye mu Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Prison Fellowship International, Andrew Corley, yasuraga iryo gororero.

Avuga ko akigera mu Igororero biturutse ku cyaha yari amaze gukora, yagize kwiheba kwiyakira biranga, yihugiraho, yumva ariyanze ariko agatekereza aho azajya mu gihe igihano cye kizaba kirangiye akahabura.

Ati: “Haje umushinga ‘Urugendo rw’umufungwa n’umugororwa’ ruzana inyigisho, umuntu ansanga aho nari nigunze aranganiriza arambwira ngo hari inyigisho z’Urugendo rw’umufungwa n’umugororwa, uziteze amatwi zagufasha zikakuvana mu bwigunge urimo, zikakuvana mu ntekerezo urimo kuko bitewe n’aho uri kwiyakira ntabwo biba byoroshye.”

Bitewe n’inyigisho yahawe yumva yarigaruriye icyizere kandi ko nataha azagira icyo amarira abo yasize. Ahamya ko yahindutse kuko mbere ntiyashoboraga guhagarara imbere y’abantu, ubu arahagarara akavuga ashize amanga.

Sezibera Célestin wavutse mu 1950, akagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yafunzwe tariki 02 Nzeri 1994 nyuma yo gukora Jenoside mu Karere ka Nyarugenge ari naho yari atuye, ari umupasiteri mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi.

Mu buhamya bwe, avuga ko ashingiye ku nyigisho umunani bahabwa na PFR, zamugiriye umumaro.

Mu ifungwa rye avuga ko kwemera icyaha ari ibintu byari bimugoye. Yayoboye Segiteri Nyamirambo mu masegiteri 10 yari agize Komini Nyarugenge.

Mu 2019 ni bwo yapfukamye asaba imbabazi abarokotse Jenoside muri Segiteri Nyamirambo ndetse n’abo mu itorero yayoboraga.

Ati: “Mu ntambwe eshatu nateye, iya mbere ni uko yafashe icyemezo cyo gukangurira bagenzi banjye dusangiye iki cyaha kugira ngo batere intambwe yo gusaba imbabazi abo bagikoreye kuko biruhura umutima, bituma umuntu atinyuka kuvuga mu ruhame, akavuga kugira neza kwa Yesu.”

Umuyobozi uhagarariye abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge, avuga ko bashimira PFR ibikorwa byose ikora bigamije isanamitima.

Ati: “PFR yakoze ibishoboka byose birimo urugendo rw’umufungwa bijyanye n’ibikorwa by’isanamitima ku buryo gahunda zayo zagize uruhare mu gusana imitima.

Abagira ipfunwe ry’ibyaha bakora, barakariye abatangabuhamya, uburakari cyangwa na we akirakarira, inyigisho zitangwa binyuze mu isanamitima turi abahamya ko hari abo byafashije.”

Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge, avuga ko ubuzima bw’umugororwa utari kumwe nabe, aba akeneye inkunga y’imitekerereze ariko ko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rutabyifasha rutari kumwe n’abafatanyabikorwa.

Kuva mu 2015, Umuryango PFR wafashije abagororwa kugira imitekerereze mizima.

Esther wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Karongi, avuga ko asigaje imyaka 3 muri 15 yakatiwe ngo arangize igihano. PFR yamufashije kwiyakira no kwiyunga n’umutima we
Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku izina ‘Fatakumavuta’ mu nzira zo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA